Nyagatare: Babangamiwe n’ababategera ku kiraro cy’Umuvumba bakabambura
Imibereho

Nyagatare: Babangamiwe n’ababategera ku kiraro cy’Umuvumba bakabambura

HITIMANA SERVAND

April 3, 2026

Abakoresha ikiraro cyambuka umugezi w’Umuvumba kigahuza Umurenge wa Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’abajura bahabategera bakabambura.

Abaturage bavuga ko akenshi abamburwa ari ababa ari abajura bihisha mu kiraro moto yahagera kuko igabanya umuvuduko bagaturuka inyuma bagafata uyitwaye cyangwa bagashikuza umugenzi ibyo afite.

Nyamwirahira Emmanuel agira ati: “Mu minsi ishize nagiye kuzana umugenzi mu Gasima, ngeze hariya mbona abajura bazamuka bashaka gufata umumotari ndakomera motari arihuta arabasiga. Mu kugaruka nahanyuze nzi ko bagiye, nari mpetse umukobwa uko nambukaga ku kiraro numva bafashe mu ijosi bashaka kutwambura ku bw’amahirwe inyuma haturuka imodoka bariruka.”

Akomeza agira ati: “Dusaba ko hariya hantu hakorerwa uburinzi n’inzego z’umutekano kuko ni habi kandi ni hejuru y’amazi ku buryo abagizi ba nabi bashobora no kuguta munsi y’ikiraro.”

Murekatete Angelique ucuruza ama unite mu mujyi wa Nyagatare, ariko agataha hakurya y’umugezi w’Umuvumba na we yagize ati: “Abajura badutse kuri kiriya kiraro baduteje umutekano muke banatwicira imikorere. Uyu munsi singikora ngo ntahe bwije kuko ntabonye abantu benshi twambukana sinahinyuza. Saak umi n’ebyiri ndafunga ngataha kandi abakiliya baba bagihari.”

Ati: “Abakoresha uyu muhanda twifuza ko twafashwa kurwanya bariya bagizi ba nabi cyane ko hari hashyizweho amatara yo kumuhanda yatumaga umuntu yagendera igihe ashakiye.”

Ubuyobozi bwa Polisi ku bufatanye n’ingabo bizeza abaturage ko hagiye gushyirwaho ingamba zo guhangana n’abo bajura batangira abaturage bakabambura.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Kanyamihigo Kagarama Innocent yagize ati: “Hariya hagiye kurindirwa umutekano ku buryo buhoraho. Guhera kuri uyu mugoroba ushaka ahanyure yidegembya haraba hari abashinzwe umutekano ntawongera kuwuhungabanya. Iki kirakemurwa nkuko hakemuwe ikibazo nk’iki nacyo cyari ku kiraro cyambuka kijya i Rukomo aho ubu hari umutekano.

Umugezi w’Umuvumba uca mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare, aho hari benshi bakorera muri uyu mujyi ariko bataha hakurya y’uwo mugezi

Kugira icyizere ku mutekano w’inzira bacamo bataha bizafasha gutuma bakora imirimo yabo bakorera mu mujyi ntacyo bikanga cyangwa ngo batanguranwe n’amasaha.

ACP Kanyamihigo avuga ko ikibazo cy’abatangira abantu ku kiraro cy’umugezi w’Umuvumba batongera kuhagaragara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA