Nyagatare: Bakusanyije asaga miliyoni 45 Frw mu munsi umwe yo kwiyubakira ibiro by’Umurenge 
Imibereho

Nyagatare: Bakusanyije asaga miliyoni 45 Frw mu munsi umwe yo kwiyubakira ibiro by’Umurenge 

HITIMANA SERVAND

April 10, 2026

Abaturage b’Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bari mu ngamba zo kwiyubakira ibiro bishya by’Umurenge, aho ubu bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 45 yabonetse umunsi umwe wo gutangira icyo gikorwa.

Abo baturage bavuga ko kwitanga ari umuco bashyize imbere kuko Umurenge wabo wari usanzwe uri kure bityo bifuza ko wimurwa, bakaba barahisemo kwishakamo ibisubizo byo kuwubaka. Umwe muri bo witwa Sam Nkusi witanze agera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yabwiye Imvaho Nshya ko yibikoze nk’uwikorera kuko azi neza ko iterambere ari we na bagenzi bagomba kurigiramo uruhare.

Yagize ati: “Ibi ntawe tubisiganya. Twishimira ko dufite ubuyobozi bwiza bwagize igitekerezo cyo kujya buhura natwe nk’abaturage tukaganira ku iterambere ry’Umurenge wacu kandi ibitekerezo byacu bigahabwa agaciro mu bidukorerwa. Ahantu dutuye, twororera, duhinga kandi dukorera, ni byiza ko dutanga umusanzu mu kuhateza imbere. Njye narabyishimiye cyane”.

Aba baturage bavuga ko icyatumye bumva vuba iyubakwa ry’ibiro by’Umurenge ari uko mu bitekerezo batanze ku buyobozi bw’Akarere ari uko Umurenge wabo uri ku ruhande mu kace kegereye Umurenge wa Mimuri, bityo mu kujya gusaba serivisi bikagora abaturage benshi.

Mukantaganda Melaniya agira ati: “Mu nama tugira mu itegurwa ry’imihigo twe twagaragaje ko ibiro by’Umurenge biri ku ruhande twifuza ko byakwimurwa bigashyirwa hagati aho abaturage bagera batavunitse.  Urebye aho biri ni ku Murenge wa Mimuri kurusha ko biba i Katabagemu. Icyifuzo cyacu rero twabwiwe ko cyumviswe ndetse ubuyobozi bw’Akarere buracyemeza aho Umurenge wakubakwa Kigarama.”

Akomeza agira ati: “Ni ku bw’iyo mpamvu twahise dufata iya mbere mu kugaragaza ibyishimo n’uruhare rwacu mu kuba ibiro by’Umurenge bishya byakubakwa. Buri wese uko yifite ashobora gutanga umusanzu we ku bushake bwe, ndetse abahuye mu cyumweru gishize baratunguranye aho bahise bitanga miliyoni 45 zose umunsi umwe.”

IGP (Rtd) Gasana Emmanuel na we watanze agera kuri miliyoni 2, agira ati: “Icyifuzo cya mbere cy’abaturage kwari ukwemererwa ko Umurenge washyirwa ahabafasha. Icyo gikemutse rero twasanze atari ngombwa kugira uwo dutegereza twiyemeza guhuza imbaraga tukiyubakira ibiro by’Umurenge aho twasabye abashinzwe imyubakire mu Karere kuturebera ibigenderwaho ku nyubako nk’iyo ubundi tukishakamo ubushobozi tukayizamura.”

Akomeza agira ati: ”Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bwacu ku Murenge twemeranyije ko atari iki gikorwa cyonyine, ahubwo ko twiteguye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari. Kureba no kwita ku batishoboye, gufatanya mu kurwanya igwingira ndetse n’ibindi byaba bibangamiye bamwe mu baturage muri twe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu Mutesi Hope yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yimurirwaga muri uyu Murenge yasanze baratanze icyo cyifuzo kwimurirwa Umurenge, aho ubuyobozi bwabibashyigikiyemo ndetse akishimira ubushake bagaragaje ku munsi wa mbere begeranya umusanzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry uvuga ko ubushake n’ubwitange bw’abaturage ba Katabagemu bugaragaza ko bakora byinshi kandi bakabigeraho bahindura Umurenge wabo. Ati: “Ni ukubashimira ni abaturage beza. Icyifuza baragitanze ndetse kirakirwa ariko ubwo nk’ibisanzwe byashobokaga ko tubabwira ngo mwihangane uko ubushobozi buzaboneka tuzabubakira. Ariko ko bo ntagutegereza bishakamo ubushobozi, ku buryo batugaragarije ko Umurenge wabo bazawugeza kuri byinshi.”

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ayo mafaranga yakusanyijwe n’abantu bake  bahuye ku ikubitiro bakitanga.  Ati: “Kandi abanyotewe no kugira uruhare muri kiriya gikorwa ni benshi aho bigaragara ko umuhigo wabo bazawesa. Ikindi birumvikana ko n’aho bageza, ubuyobozi mu bushobozi busanzwe bukaba bwaza kubunganira ariko baba natwe baduhaye umusanzu ukomeye nk’abakabibakoreye byose”.

Nkuko bigaragara ku gishushanyo mbonera cy’agateganyo cy’ibiro bishya by’Umurenge wa Katabagemu, biteganijwe ko uzatwara asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazubakwa mu Kagali ka Kigarama.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA