Abaturage bari batishoboye batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imibereho yavuye ikuzimu ikajya ibumuntu kuko bahasanze byinshi batabonaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abo baturage babishingira ku kuba barabagaho mu buzima bubi batarabonaga iby’ibanze nkenerwa nk’amacumbi n’ibindi.
Mukiza Damas agira ati: “Njyewe bankuye mu manegeka kuko nta cumbi nagiraga, aho nabaga naravirwaga ari habi hari hakikijwe n’ibihuru nta mashanyarazi, mu ijoro byabaga ari ugusezera. Ni ubuzima nabagamo nta bushobozi mfite bwo kuba nakwiyubakira kuko no kubona amafunguro byari bigoranye.”
Nyuma yo gutuzwa muri uwo Mudugudu ngo batunguwe n’ubwiza bw’inyubako bahawe.
Mukiza agira ati: “Izi nyubako tuzigezemo hari abatarahise bakurura ko ari izabo. Nkanjye numvaga byandenze kuko sinigeze ngira inzozi zo gutura aha hantu, Yemwe nta nuwo nari narasuye ngo afite mu nzu hasa hatya. Ubuzima bwarahindutse kuko ndaryama ngasinzira bigatuma natekereza neza uburyo nakwiteza imbere.”
Mukanyirigira Jane na we avuga ko uretse ubwiza bw’inzu bahawe ,banahawe igikumba cy’inka nziza, imiryango yabo ikanywa amata.
Ati: “Aha ni ndi si y’ubuzima twajemo itandukanye naho twari turi. Twatujwe heza, tworozwa inka zidukamirwa ku buryo ubu nutarabonaga amata akamira umuryango ukagubwa neza. Ikindi inzu twahawe twashyiriwemo ibikoresho byo mu nzu abenshi tutari twariguriye. Mbese bavuga ko gusura umuturage wo muri uyu Mudugudu wari usanzwe uzi abayeho nabi uyu munsi winjiye iwe ubona ko ari ubusirimu.”
Abatujwe Gishuro bashima ubuyobozi bwabubakiye amacumbi meza, kuri uyu musozi uzwiho amateka y’isibaniro y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Byarugaba Deny agira ati “Twishimira ko inaha havugiraga amabombe n’amasasu mu gihe cyo kubohora Igihugu, uyu munsi twahubakiwe amacumbi meza nk’aya. Ibi byiza tubifata nk’amatunda yeze kuri rwa rugamba navuze. Dushima ubuyobozi butavangura kandi buharanira ko buri muturage agira imibereho myiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ibikorwa nk’ibi Leta ibikora ku bw’ineza y’abaturage agasaba abagerwaho n’ubufasha guharanira gutera intambwe ijya imbere ntibasubire habi.
Ati: “Ubu tumaze kugira Imidugudu itandukanye y’icyitegererezo irimo iby’ibanze byose bifasha umuturage kubaho neza. Harimo uyu mudugudu n’indi nka Rwabiharamba na Nkoma. Ni ibikorerwa abaturage ku bw’ineza yabo aho nabo bakwiye guharanira guhera ku ntambwe batejwe bakatanya bakajya imbere ntibagaruke mu mibare y’abakenera gufashwa.”
Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro watujwemo imiryango 64, washyizwemo ibikorwa remezo birimo amashanyarazi ivuriro amashuri n’ibindi.



