Nyagatare: Barishimira kurerera muri ECD y’icyitegererezo yatwaye asaga miliyoni 145 Frw
Amakuru

Nyagatare: Barishimira kurerera muri ECD y’icyitegererezo yatwaye asaga miliyoni 145 Frw

HITIMANA SERVAND

January 15, 2026

Ababyeyi bo mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare barashima impinduka ku burere bw’abana babo biga muri ECD bubakiwe itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 145, aho yashyizwemo ibikenewe byose kugira ngo abana baharererwa bitabweho.

Abo babyeyi bavuga ko bishimira iterambere u Rwanda rugeraho mu burezi, by’umwihariko uko abana b’inshuke bitabwaho bigatuma bajijuka bakiri bato.

Bagaragaza ko inyubako bubakiwe batangiye kubona inyungu zayo bashingiye ku mpinduka nziza ku bana babo.

Birungi Magret, Imvaho Nshya yamusanze kuri ECD aje gucyura umwana.

Yagize ati: “Utakwishimira ibi bikorwa ni indashima nyine. Ababyeyi twanezerejwe n’iri rerero twubakiwe i Matimba, aho abana bacu bahabwa byose mu kubitaho.

Barerwa kurusha uko twabiriranwaga mu ngo, ni inyubako ifite aho unaniwe aryamishwa, ushonje aragaburirwa, mbese aha twarasubijwe.”

Akomeza agira ati: “Ikindi gikomeye ni isuku igaragara ku bana bacu, abana baba basa neza. Mu by’ukuri rero navuga ko twungutse kabiri. Harimo kuba abana bajijuka bakiri bato, tunabona uko dukora imirimo yacu kuko aha ku irerero baba bari mu maboko mazima.”

Bashima kandi ko uburyo nk’ubu busaba ibikorwa remezo bihenze bugezwa no byaro bityo amahirwe akagera kuri bose.

Uwera Mediatrice avuga ko uburere buhabwa abana babo babibona nk’ibitangaza.

Ati: “Kuvuga ku byiza abana bacu bari guhabwa uyu munsi ni ibitan gaza. Njyewe mu myaka yanjye ibi sinabiboneye amahirwe. Uretse no kwiga nkiri muto ariko, n’ishuri nk’iri sinaryizemo yaba amashuri abanza yewe no mu yisumbuye nta mashuri nkaya twagiraga. Noneho inyubako nk’izi zikagezwa no mu cyaro?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet asaba abaturage b’i Matimba kwishimira ibyo byiza ariko banitabira kugeza abana bose mu marerero kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe nk’aya.

Ati: “Ni byo natwe dushima ko abaturage bacu babona ibyiza igihugu kibagezaho. Nk’ubuyobozi rero dusigarana umukoro wo gusaba umuturage wese ko aya mahirwe akwiye kugerwaho na buri mwana. Turashima abitabiriye kuzana abana babo, ariko tunasaba utarazana umwana wakabaye ari muri iki kiciro kumuzana, ntihagire umwana wavutswa aya mahirwe.”

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa ingo mbonezamikurire z’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage: 1 593 zirimo abana 31 673, izikorera ku nsengero ni 367 zirimo abana 3 634, izikorera ku mashuri ni 246 zirimo abana 32 567 n’ingo mbonezamikurire y’abana bato z’icyitegererezo: 23 zirererwamo abana 346.

Abana bahawe imfashanyigisho
Abana bahabwaibikoresho birimo n’ibikinisho
Ababyeyi banejejwe na ECD nziza bubakiwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA