Nyagatare: Basobanukiwe akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka biyemeza kubibungabunga
Imibereho

Nyagatare: Basobanukiwe akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka biyemeza kubibungabunga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 18, 2025

Abaturage b’Imirenge ya Musheri na Matimba mu Karere ka Nyagatare baterewe ibiti bivangwa n’imyaka baremeza ko byabagiriye akamaro, bifata ubutaka n’umusaruro ukazamuka, ku buryo biyemeje kubibungabunga.

Ni ibiti baterewe n’’umushinga wa REMA ugamije gufasha inzego za Leta n’iz’abikorera kunoza igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NAP).

Bavuga ko bari bamaze kwiheba, imyinshi mu mirima yambaye ubusa, ubutaka bw’imusozi bushirira mu bibaya kubera isuri yabutwaraga iyo imvura yagwaga ari nyinshi, ibyo bahinze bikicwa n’izuba kubera kubura agacucu, bagahorana inzara idashira kandi bahinga.

Mukansanga Léonille utuye mu Mudugudu wa Musheri, Akagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri avuga ko batarabona ibi biti batari banazi ko bibaho. Bari bazi ko iyo uteye ibiti mu myaka byanze bikunze biyangiza ntikure.

Ati: “Ariko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, twabonye uyu mushinga NAP uduterera ibi biti turaruhuka. Isuri ntiyongeye kudutwarira ubutaka. Iyo utereye amaso hakurya ubona ari icyatsi gisa. Ibi biti bituma imyaka twahinze yose yera.”

Avuga ko aho ibi biti biterewe mu myaka 4 ishize umusaruro yabonaga wikubye inshuro 3.

Ati: “Aho nahingaga nkeza umufuka w’ibigori cyangwa uw’ibishyimbo ubu ndeza imifuka 3 kuri buri gihingwa. Umusaruro wikubye inshuro 3 kubera ibi biti. Ikindi ni uko iyo bikuze tubikonda tukabona inkwi ducana kuko twese tutaragira ubushobozi bwa gaze.”

Ikindi ibyo biti bihagarika umuyaga mwinshi wabasenyeraga.

Sekabanza Bernard ati: “Tutarabibona hano habaga umuyaga mwinshi cyane wasenye inzu nyinshi z’abaturage n’insengero. Ubu iyo uje ibiti birawufata nta we ugitaka ngo wamusenyeye.’’

Yongeyeho ati: “Kubera akamaro gakomeye cyane twabonanye ibi biti, dufite inshingano zo kubibungabunga no kubyongera kuko n’amababi yabyo agwa hasi aduha ifumbire yiyongera ku yo tuba twateranye imyaka ikarushaho kwera, bituma n’aho bitari tubihateye hehe n’ubutayu n’inzara muri aka gace, kuko umuti wabyo twawubonye.”

Bavuga ko ari amahirwe bagize bagomba kuzakomeza kubyaza umusaruro, ko kuba byarongereye imvura ari nk’ibitangaza babonye, babona imihembezo y’ibishyimbo n’ubutaka ntibutwarwe no kwiyongera k’umusaruro bishimira cyane uyu munsi.

Niyitegeka Servand, Umuhuzabikorwa w’umushinga NAP mu Turere twa Nyagatare, Kirehe, Rusizi na Nyamasheke avuga ko ibi biti byatewe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kuzamura umusaruro.

Ati: “Ibiti tubibona nk’ibidufasha kwakira no kubika imyuka ihumanya ikirere, ari yo itera ubushyuhe bwinshi mu kirere bikatugiraho ingaruka. Twabiteye ku mpamvu ebyiri, iyo gufata bwa butaka bukarwnywaho isuri,  n’iyo kugabanya ubukana bw’izuba no kuhagabanya ubutayu n’amaro gakomeye ibiti bifite mu iterambere.’’

Ashimira abaturage uburyo babifashe neza n’umusaruro wari witezwe babibyaza.

Mu Mirenge ya Musheri na Matimba, NAP imaze kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1889.

Mu Karere ka Kirehe wahateye ibindi  kuri hegitari 1 435, muri  Rusizi kuri hegitari 700 na Nyamasheke kuri hegitari 345.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA