Mu gicuku cyo mu ijoro y’itariki ya 2 ishyira iya 3 Mata 2026, abajura bateye urugo rw’umuturage mu Mudugudu wa Mugali, mu Murenge wa Nyagatare biba ihene 3 baziteshwa n’abanyerondo abajura baracika.
Abaturage b’Umudugudu wa Mugali bavuga ko induru yumvikanye mu ma saa munani y’ijoro aho abari ku irondo bari basakiranye n’abajura bikoreye ihene.
Ni mu gihe uwari wibwe ihene we atari yamenye ibyabaye kuko baje bagasenya aho ayo matungo yabaga bakayatwara ntawubumvise.
Mutuyimana Alice yagize ati: “Abajura baje batwara ihene zo Kwa Kivura barazikorera bambuka bagana ku Kimoramu. Ubwo bageraga hariya mu kabande ni bwo irondo ryabatangatanze babonye bagiye gufatwa barazita bariruka. Irondo ryabirutseho ari ko n’induru zivuga turabyuka bagenda bazenguruka hano Mudugudu birangira bacitse.”
Mukeshimana Vestine na we yagize ati: “Ntabwo twaryamye twaraye twiruka n’abajura ariko baraducika. Hari aho bageze bafata amabuye batera ababirukankanaga. Byasabaga abantu benshi kugira ngo bafatwe kuko ababakurikiye bigengeseraga kuko bizwi ko bagendana intwaro gakondo hari aho baherutse kwiba bagatema abatabaye.”
Izo hene zateshejwe abajura zaje kubona nyirazo mu gitondo. Umuturage wasubijwe ihene ze yashimiye abari ku irondo avuga ko iyo badakora neza akazi kabo batari kumenya irengero ryazo.
Nubwo abaturage bacitswe n’aba bajura bifuza ko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo cyahagurukirwa n’inzego bireba kandi ababifatiwemo bakajya babihanirwa by’intangarugero
Habimana Ernest yagize ati: “Aba baducitse, ariko hari n’igihe abajura bafatwa batwarwa gufungwa mu minsi mike bakarekurwa bakaza gukomeza ibikorwa byabo byo kutubuza amahwemo.Turasaba ko iki kibazo cyitabwaho ababifatiwemo bakabihanirwa kugira ngo abasigaye bacike intege.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Uwambayingabire Claire avuga ko hashyizweho ingamba zo gucunga umutekano ku bufatanye bw’abaturage n’amarondo y’umwuga.
Ati: “Turi gushyira imbaraga mu kunoza amarondo y’umwuga kugira ngo iki kibazo cy’abajura gihagarare. Kunoza imikorere y’amarondo byadufasha kuko nkaho dufite amarondo akora neza bitanga umusaruro. Dusaba n’abaturage ariko kutirara mu gihe bumvise utabaza bagatabarana.”
Ubuyobozi bunasaba abishora mu bikorwa byo kwangiriza abaturage kubihagarika kuko bihabanye n’indangagaciro kandi bikaba bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.