Nyagatare: Bubakiwe umuhanda w’ibilometero 21 watwaye miliyari 1,8 Frw
Amakuru

Nyagatare: Bubakiwe umuhanda w’ibilometero 21 watwaye miliyari 1,8 Frw

HITIMANA SERVAND

March 8, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga ahitwa Karushuga na Kirebe barishimira ko bakorewe umuhanda ubafasha kugeza umukamo ku makusanyirizo ndetse n’abeza imyaka bakageza umusaruro wabo ku masoko.

Uwo muhanda w’ibilometero 21 biteganyijwe ko uzatwara miliyari imwe na miliyoni zisaga 849 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba biteze gukomeza kubona inyungu ku kuba borohewe no kugeza ku masoko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwo bamwe muri aba baturage baganiraga na Imvaho Nshya mu mwaka ushize, bagaragaje ko babangamiwe no kutagira umuhanda mwiza ubafasha kugeza umukamo n’umusaruro wabo w’ubuhinzi ku masoko, bagasaba kubakirwa umuhanda.

Icyo gihe uwitwa Maridadi Augustin yagize ati: “Mu bitugora ni ukutagira umuhanda. Ubu iyo maze gukama nsigarana ikibazo cyo kuzageza amata ku ikusanyirizo kuko dufite amayira mabi; ibi bigira ingaruka zirimo no kuba amata yacu yakwangirika. Twifuza ko twakorerwa umuhanda.”

Kuri ubu aba baturage barabyinira ku rukoma nyuma yuko bari gukorerwa umuhanda ndetse batangiye kuwukoresha.

Mukama Fred agira ati: “Uyu munsi turashima ko twasabye gukorerwa umuhanda bikaba biri gukorwa. Ubu turaryohewe cyane kuko kuba i Bugaragara biroroshye ku binyabiziga byacu. Ibi byatumye kugemura umukamo wacu bitworohera. Ikindi ubu iwacu habaye hafi aho no mu buzima busanzwe turi kubona ibyo dukenera ku buryo butworoheye.”

Mukeshimana Ange na we yagize ati: “Inaha twari mu bwigunge. Aho uyu muhanda ukorewe ubu imyaka yacu yahise izamura agaciro kuko mbere abaza kuyipakira n’imodoka barabyinubiraga bigatuma tugurisha ku giciro gito. Uyu munsi rero inaha haragendwa aho imodoka zihagera ku bwinshi.”

Uyu muhanda kandi ngo ni inyungu ku babyeyi bagiraga ingorane zo kugezwa kwa muganga igihe bageze igihe cyo kubyara.

Mukamana Diane ati: “Nanjye ndatanga impundu ku kuba tubonye umuhanda. Aha twarahagorewe ababyeyi bakeneraga kujya kubyara. Uzi kuva hano ukagenda ibilometero 20 kuri moto igucunda mu binogo ukagera i Bugaragara ku Kigo Nderabuzima? Uyu munsi izo mvune turi kuzibagirwa kuko ubu umuhanda ni mwiza cyane.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yahamije ko ubuyobozi bwasubije abaturage kuri uyu muhanda cyane ko byari mu igenamigambi.

Ati: “Ni byo twari twarumvise imbogamizi z’aba baturage kandi natwe tukabona ko bakeneye umuhanda. Ni yo mpamvu rero twawubasezeranyije kandi uri gukorwa ndetse uri hafi kurangira. Icyo dusaba abaturage rero ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe bagakora ibikorwa bibateza imbere cyane ibifite aho bihurira no kugira umuhanda ubahuza n’amasoko.”

Uyu muhanda ugeze ku kigero cya 98% nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, hakaba hashyirwamo laterite igatsindagirwa, ukazanifashishwa n’abafite ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyahariwe ubuhinzi cya Gabiro Hab.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA