Nyagatare: Bugaragara inzu y’ababyeyi yatwaye asaga miliyoni 160 yababereye igisubizo
Ubuzima

Nyagatare: Bugaragara inzu y’ababyeyi yatwaye asaga miliyoni 160 yababereye igisubizo

HITIMANA SERVAND

November 20, 2025

Abagana ikigo nderabuzima cya Bugaragara, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare barishimira ko bubakiwe inzu y’ababyeyi ya miliyoni 160 yatumye ababyeyi bagana iryo vuriro n’ababaherekeje basigaye babona serivisi nziza.

Abivuriza kuri iryo vuriro rifite inyubako nshya y’ababyeyi bavuga ko iyi nyubako yaraje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga nabyo by’umwihariko abazaga bakeneye serivisi zo kubyara.

Ubusanzwe ngo ikigo nderabuzima cya Bugaragara cyagiraga umubare munini w’abakigana, bigatuma rimwe na rimwe aho kubakirira haba hato.

Ku babyeyi baje bari ku nda ngo hari abashoboraga kuryama hasi ndetse ngo ababaherekezaga bakirarira hanze iyo umubare w’abakiriwe wabaga nunini.

Mukamurigo Anastasie agira ati: “Njye nabyariye hano kabiri. Hari igihe ababyeyi bose ba za Gakagati, Kirebe, Karushuga n’ibice byegereye Bugaragara bose twageraga aha, ugasanga hari nk’ababyeyi 15. Byatumaga igitanda gishyirwaho urembye cyane abandi bakaryama hasi mukajya mukurikirana uko igitanda kibonetse. Urumva ko twahagorerwaga.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi ariko ni ibisubizo gusa. Ntabwo igihe twaturiye inaha tuhita ku ishyamba twakekaga ko twakubakirwa ibitaro nk’ibi. Twishimiye inyubako nziza y’ababyeyi yashyizwemo n’ibitanda byiza aho binejeje kuhabyarira. Njye ubu naherekeje umwana wanjye waje kubyara, ariko na we nabimubwiye ko abyariye mu mahirwe twe tutagize.”

Kansime Norah ati: “Kuri ubu navuga ko ari ibisubizo gusa. Turabyarira ahantu heza ku buryo twitabwaho, ibikoresho bihari, muri rusange turashima ubuyobozi bukomeje gutuma imibereho yacu iba myiza.

Inyubako nk’iyi ngo izanatuma abagiraga akangononwa ko kuza kubyarira kwa muganga batagira urwitwazo bityo buri mubyeyi abyarire kwa muganga.

Tuyishime Donatha yagize  ati: ”Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki gihugu. Abaturage barigishijwe bakangurirwa gucika ku ngeso zo kubyarira mu ngo kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari uwacibwaga intege no kuba yaza akabangamirwa n’umubyigano cyangwa kuryama hasi n’ibindi. Ubu rero iyi nyubako itubereye igisubizo.”

Uyu mubyeyi yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri iri vuriro kuko  umunsi ku munsi haboneka ibisubizo ku kunoza serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, agaruka ku byakozwe mu rwego rw’ubuzima yavuze ko harimo no kongera ibikorwa remezo bifasha mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.

Ati: “Inyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage. Ni ibikorwa biba byatwaye ingengo y’imari itari nto kuko gushora imari mu kubaka ubuzima bw’abanyagihugu n’imibereho yabo myiza ni byo bibashoboza gukora, inyungu za rya shoramari zikagaruka mu guteza imbere igihugu.

Abaturage barasabwa rero kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’ibi bakubahiriza gahunda zo kubyarira kwa muganga, kwisuzumisha inda inshuro ziteganyijwe kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko ubu nta rwitwazo rwo kubura aho bakirirwa.”

Iyo nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 28 baramutse baziye rimwe, yashyizwemo ibikoresho bijyanye na serivisi zizayitangirwamo byatwaye miliyoni 36.

Umwe mu babyeyi bagiye muri iyo nyubako ashima serivisi ibaha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA