Abaturage b’i Nyarurema mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare barasaba ko bakurwa mu mwijima bamazemo ibyumweru bitatu nyuma yo gufungirwa amashanyarazi.
Abo baturage bavuga ko batunguwe no kubona bakupirwa amashanyarazi ndetse icyuma cyabahaga umuriro kizwi nka transifo kigakurwaho.
Ibyo ngo byahungabanyije imibereho yabo aho bari bamaze kumenyera ubuzima burimo amashanyarazi.
Ndatimana Sipiridiyo ati: “Gufungirwa amashanyarazi byaratubangamiye cyane, kuva twabona umuriro hari bumwe mu buzima twari tumaze kwibagirwa nko gucana udutadowa ndetse na buji. Byagize ingaruka ku bana basubira mu masomo yabo kuko babura uko bigira mu mwijima. Nkuko nabivuze kumenyera amashanyarazi bituma n’abacuruzaga za buji babigabanya ku buryo mu byumweru 3 bishize hari igihe ubura naho ugurira icyo kumurikisha.”
Ibura ry’umuriro ryagize n’ingaruka ku bafite ibikorwa by’ubucuruzi.
Kalisa Edison agira ati: “Kuvaho k’umuriro byaraduhombeje, hari abari bamaze kumenyera kunywa ibikonje ubu ntibakibibona. Ikindi umuriro wakuweho tutategujwe ku buryo abari bafite ibicuruzwa mu byuma bikonjesha byahise byangirika. Muri rusange twifuza ko twakongera gucanirwa ibikorwa byacu bigakomeza.”
Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG ruvuga ko iki kibazo kizwi kandi hari gushakwa uburyo abaturage basubizwa amashanyarazi.
Umuyobozi wa REG ishami rya Nyagatare Benoit Niyonkuru yagize ati: “Ni byo iki kibazo twarakimenye. Ikibazo cyatewe n’imvura yaguye yangiza amwe mu mapoto yagezaga amashanyarazi ku baturage. Nubwo umuriro wakomezaga kubageraho ariko harimo ibyago by’uko byateza impanuka. Twahisemo gufunga umuriro kugira ngo duhindure ibikoresho hageho ibizima.”
Akomeza agira ati: “Turaha bariya baturage icyizere cyuko ibikoresho twabibonye aho mu cyumweru kimwe bazaba bongeye gucanirwa. Ni byo ku wa Gatatu bazaba bafite amashanyarazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda Emmanuel Bandora, yavuze ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa REG bakemeranya ko bagiye gushyiraho uburyo Abaturage baba bafunguriwe umuriro.
Ati: “Byagaragaye ko Abaturage bakoreshaga amapoto bishakiraga yashoboraga guteza ibibazo, bituma REG ikuraho amashanyarazi, no mu kanya REG twavuganye twumvikana ko dushaka ubundi buryo tuba dufashije abaturage bagasubirana amashanyarazi mu gihe hategerejwe amapoto asanzwe ya REG, kuko kuri ubu atari kuboneka. Itsinda rya REG ryagiyeyo n’iryacu rijyayo ku buryo ejo cyangwa ejobundi biba byakemutse.”
Muri rusange ingo zagizweho ingaruka zo gufungirwa amashanyarazi zigera kuri 38.
Eric Mugisha
November 4, 2024 at 11:24 amNjyewe mbona REG yarakoze amakosa yo gukuraho umuriro itateguje abafatabuguzi bayo, Ikindi kuvuga ko hari abakoresha amapoto adakwiriye, nta muntu numwe uhabwa umuriro atawuhawe na REG bivuze ko REG yakoze amakosa yo gutanga umuriro ku mapoto adakwiriye, Ese ubwo umuturage wabigiriyemo igihombo azishyurwa nande? REG weeeeeee!!!!!!!