Nyagatare: Habonetse umurambo ku nkengero bikekwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi

Nyagatare: Habonetse umurambo ku nkengero bikekwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi

HITIMANA SERVAND

March 12, 2026

Umurambo w’umugabo utahise umenyekana wasanzwe ku nkengero z’umuhanda Nyagatare-Mugali mu Murenge wa Nyagatare, aho bikekwa ko yaba yatezwe n’abagizi ba nabi bakamwica.

Abaturage bageze ahasanzwe uyu murambo harimo abahaturiye ndetse n’abasanzwe bakoresha iyi nzira yerekeza mu mujyi wa Nyagatare, bamenye ayo makuru mu gitondo abantu batangiye kugenda aho basanze uyu murambo waryamishijwe munsi y’umuhanda.

Gusa hari abavuga ko mu rukerera bumvise ijwi ry’umuntu watatse rimwe ariko ntibamenye ikibaye.

Kayihura Dan yagize ati: ”Mu rukerera numvise ijwi umuntu atabaza ariko kuko hano yapfiriye hari hagati mu rwuri ariko kure y’ingo ntawasobanukiwe aho ijwi rivugiye. Ntabwo yongeye kuvuga, namenye ko ari umuntu ushobora kuba yatakaga ari uko mbonye mu gitondo abantu bashungereye hano bavuga ko haguye umuntu.”

Mukamwiza Ninah we yagize ati: “Nazindutse mfite ibintu ngomba kugeza ku isoko rya Nyagatare kuko wari umunsi w’isoko tugeze aha njye n’umumotari tubona umuntu uryamye yubitse inda. Twahagaze dusanga yakomerekejwe mu mutwe bisa nk’aho yakubiswe ikintu kiremereye. n’abandi bagiye bahagera bagahagarara ndetse tumenyesha ubuyobozi, inzego z’umutekano zirahagera”

Aba baturage bavuga ko iyi nzira isanzwe ibamo urugomo rurimo gukomeretsa, kwambura abagenzi ndetse no gutega abamotari bakabambura moto zabo.

Bifuza ko hagira igikorwa mu kuhacungira umutekano kuko ari umuhanda nyabagendwa uhuza umujyi wa Nyagatare n’ibice bya Rutaraka- Kamagiri n’ahandi.

Kaburame Edison yagize ati: “Aha ahantu abagizi ba nabi bamaze kubigira akamenyero. Hari abategera hariya ku gasozi waba utwaye umugenzi cyane abagore n’abakobwa bagahengera mutangiye kumanuka bagakurura, moto bashikuza amasakoshi n’amatelefone ndetse bagateza impanuka kuko akenshi muhita mwikubita hasi.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kuhacungira umutekano kuko urabona ko ari mu nzuri abantu baba bamaze kurenga ibice bituwe ku buryo bigorana kubona uwagutabara igihe utatse”

Turatsinze Clemanet yagize ati: “Uyu muhanda wose uko uca muri izi nzuri ukagenda ukagera hafi y’Umudugudu wa Mugali barahatwamburira. Hari abamotari bamaze kuhamburirwa moto zabo aho utegwa n’umugenzi bumaze kwira yagera ahantu ati hagarara mveho ukabona abantu bakuzengurutse bakakuzirika bakayitwara ku bw’amahirwe wenda ntibakwice.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Uwambayingabire Claire yabwiye Imvaho Nshya ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano hari ibiri gukorwa mu gucunga umutekano muri iki gice.

Ati: “Dusanzwe dufite irondo ricunga umutekano kuva ku mugoroba kugera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ariko tugiye gukaza ingamba kuri uyu muhanda kugira ngo abakora ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bihagarare. Turasaba abaturage kujya baduha amakuru,  yaba ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa inzego z’umutekano ku bantu baba bakekaho ibikorwa bibi nk’ibi ngo bakurikiranwe cyangwa banafatirwe muri iyi migambi yabo mibi babihanirwe.”

Umurambo wa Nyakwigendera watwawe n’inzego z’umutekano ujyanwa mu bitaro bya Gatunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza naryo rikomeje.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA