Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatanu bayoboye igikorwa cyo kumena ibinyobwa bifite agaciro gasaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4, byengwaga mu buryo butubahiriza ubuziranenge, bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko raporo ya FDA yavuye mu bugenzuzi bwakorewe uruganda rwenga ikinyobwa cyitwa Afiya Bora yerekanye ko bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Urwo ruganda rwafungiwe ibikorwa byarwo mu gihe rusanzwe rufite icyangombwa cy’ubuziranenge. Ubuyobozi buvuga ko batagize ubunyangamugayo aho bakoze ibinyuranyije n’ibyo baherewe uruhushya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza yagize ati: “Biteye isoni ibyo twasanze muri uru ruganda. Nyirarwo yari azi ibyiza yagombaga gukora ari nabyo yagenewe icyangombwa. Yagaragazaga udukoresho duke aho yereka abamusura, mu gihe hari naho yakoreraga ibindi byinshi bitemewe ari nabyo yashyiraga ku isoko.”
Yongeyeho ati: “Yabuze ubunyangamugayo akora ibinyobwa bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, akaba ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gufunga uruganda no kumena ibirimo.”
Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kumenya ko ibi binyobwa bya Afiya Bora bakwiye guhagarika kubikoresha.
Ati: “Turasaba abaturage kudakoresha ibi binyobwa kuko byabangiza. Yewe nuwakumva atameze neza azi ko yakunze kubikoresha yakwegera inzego z’ubuvuzi bakareba niba nta ngaruka byamugizeho. Ikindi ni uko dukomeza gufatanya dutanga amakuru ku bandi baba bakora ibinyobwa muri ubu buryo.”
Hari bamwe mu baturage bagaragaje ko ibi binyobwa babinywaga cyane, gusa bashima ko mu gihe hari ibyangiza bigaragayemo bafashe icyemezo cyo kubihagarika.
Rukundo Anatole yagize ati: “Iki kinyobwa nanjye nakinywaga ndetse kenshi. Twabuzwaga kunywa ibinyobwa bisanzwe byengwa mu buryo bwa gakondo tukabwirwa ko ibinyujijwe mu ruganda ari byo byujuje ubuziranenge. Kuba rero nabyo bisanzwemo ibibazo turabireka ntabwo twakwiyahura twamenye amakuru.”
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyagatare yihanangirije abakora ibinyobwa bitemewe abibutsa ko ibi bigize ibyaha aho ubihamijwe n’urukiko ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu kugera kuri itanu.
Muri rusange muri urwo ruganda rwa Afiya Bora hamenwe litiro 2346 zose hamwe zifite agaciro ka 4 496 500frw
