Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge by’asaga Miliyoni 100

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge by’asaga Miliyoni 100

HITIMANA SERVAND

March 19, 2026

Ubuyobozi  bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bayoboye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu Mirenge itandukanye y’aka Karere bifite agaciro k’asaga Miliyoni 100. Iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe cyabereye mu Murenge wa Matimba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye. Birimo amapaki ibihumbi 55 y’inzoga zizwi nka zebra na chief, litiro 1500 za kanyanga, ibiro 175 by’urumogi na litiro ibihumbi 22 by’inzoga z’inkorano. Uwo muyobozi avuga ko ibi byafashwe muri gahunda yo guhangana n’ibi binyobwa byangiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Nkuko mwagiye mu byumva yaba ibiyobyabwenge ndetse n’izi nzoga z’inkorano zagiye zitwara ubuzima bw’abaturage. Ubuyobozi rero ntitwarebera abakomeza gucuruza no gutunda ibi biyobyabwenge aho twanabihuje na gahunda dufatanyamo na polisi n’ingabo muri gahunda yo kurwanya ibyaha.”

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko byabahaye isoko ndetse bakaba bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze kujya bagaragaza ahari ibiyobyabwenge. Kacyihoza Anah yagize ati: “Hari icyo byatwigishije. Twajyaga twumva ngo runaka yafatanywe ibiyobyabwenge tukumva n’ibintu byoroshye. Ariko twabonye ko ababikoresha bibagiraho ingaruka aho banatubwiye ko hari abo byishe. Ubu rero tugiye kubyitaho dufatanye n’ubuyobozi kubikumira dutanga amakuru ku ho twabibonye cyangwa twabiketse.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudance Rubingisa yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibadindiriza iterambere. Ati: “Twahagurukiye hamwe kugira ngo duce ibi bintu biduhombya bikanadutesha umwanya twagakoresheje mu kwiteza imbere. Ndabasaba ko dufatanya namwe mukatubera hariya mutuye mugakumira uwabicuruza wese. Ibi n’ibyaha bihanwa n’amategeko mwirinde kugongana n’amategeko ariko munarinde ubuzima bwanyu. Ntidushaka kumva hari undi muturage wacu wishwe na byo.”

Mu Rwanda, itegeko rihana ibyaha byerekeye ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhinga, ukora, utembereza, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bitemewe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.

Hangijwe ibiyobyabwenge bya Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA