Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare yatangiye mu mwaka wa 1990 ubwo inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Abatutsi benshi biciwe mu nzuri bitwa ibyitso by’Inyenzi. Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare bibutse abishwe kuva mu 1990 kugeza mu 1994, by’umwihariko abari batuye ahazwi nko mu Marashi.
Ku wa 8 Mata 2026, ni bwo hatanzwe ubuhamya bw’uburyo Abatutsi bishwe umusubirizo mu Marashi, bukaba ari ubwicanyi bwari buteguye aho Abatutsi bafatwaga bakajyanwa kwicirwamu nzuri. Mugisha John wari umunyeshuri mu mashuri abanza, avuga ko inkuru y’Inkotanyi icyumvikana aho bari batuye, hahise hahangwa ijisho cyane.
Ati: “Ndabyibuka ko iyi nkuru icyumvikana ababyeyi batangiye kutubwira ko dukwiye kugira amakenga kuko bari bafite amakuru ko bashobora kwibasirwa. Aka gace karimo aborozi kandi bari hamwe ku buryo abatangiye guhuza Abatutsi n’Inkotanyi bahise berekeza amaso inaha ndetse batangira kwica Abatutsi bari mu marashi.
Nyuma y’uko abantu batangiye gufatwa bamwe bakitwa ibyitso bakajyanwa gufungwa abandi bakicwa, bamwe batangiye guhunga. Ati: “Buri wese yagendaga ukwe ari ho njye nahunze nerekeza mu Mujyi wa Nyagatare ku bw’amahirwe nza guhura n’Inkotanyi, bityo biza kunyoroherera guhunga nerekereza mu gihugu cya Uganda.”
Mugisha avuga ko kuba hari abakiriho ari ibyo gushimira ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zitanze kugira ngo zigire abo zirokora. Ati: “Turashimira ingabo zari iza RPA zaduhaye ubuzima ahantu hose zageraga, twabonaga ubuzima. Uretse njye wabashije guhungishirizwa muri Uganda n’abandi bagiye bagerwaho babaga bacitse abicanyi. Ndashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yadufashije, ikavuza abamugajwe, ikubakira abasenyewe, ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry wifatanije n’abatuye i Gakirage muri iki gikorwa, yatanze ubutumwa bwo kubahumuriza no kubakomeza.
Ati: “Duhumurije abantu bose babuze ababo, duhumurije abantu bose baburiye ababo hano mu Marashi. Ubuyobozi bwiza dufite butanga icyizere ko ibi bitazongera. Mugire imbaraga mukomere, uyu munsi turi mu maboko meza y’ubuyobozi butavangura, aho umuturage afite uburenganzi ku gutura aho ashaka mu Gihugu adakorewe ivangura n’itotezwa.”
Yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare gufatanya bakabumbatira ubumwe kugira ngo amateka mabi yiibukwa atazongera gusubira ukundi mu Rwanda.

