Nyagatare: Ibagiro rya kijyambere ryabonye umushoramari wo muri Ethiopia  
Ubukungu

Nyagatare: Ibagiro rya kijyambere ryabonye umushoramari wo muri Ethiopia  

HITIMANA SERVAND

January 11, 2026

Ibagiro rya kijyambere ryuzuye mu Karere ka Nyagatare ritwaye asaga miriyari n’igice ryari rimaze imyaka ibiri ryuzuye ariko ridakorerwamo, ubu rigiye gutangira  gukorerwamo, aho rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka 200 n’ihene 300 ku munsi.

Ubuyobozi vw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuri ubu iri bagiro ryamaze kubona umushoramari uturuka muri Ethiopia basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuribyaza umusaruro.

Iri bagiro ryuzuye mu mwaka wa 2023, aho rigizwe n’inyubako zigezweho ndetse n’ibikoresho bihanitse byifashishwa mu bubazi bw’amatungo.

Abaturiye ahubatswe iri bagiro bavuga bishimiye iki gikorwa remezo ariko kikaba cyaratinze gutangira gukorerwamo.

Uwimana Emmanuel utuye i Mirama, yagize ati: “Iri bagiro twarifashe nk’itetambere tubonye. Yemwe nanjye w’umufundi nahabonye n’akazi mpakura amafaranga, gusa twumvaga rinahita ritangira gukora bityo imirimo ikaboneka, aha hakagendwa n’abahacururuza. Urumva ko ubucuruzi bwazamuka n’ibindi. Ntituzi rero uko byagenze kuko ibagiro ryaruzuye rishyirwamo n’ibikenewe byose.”

Ndacyayisenga J. de Dieu, Injeniyeri w’Akarere ka Nyagatare wakurikiranye iyubakwa ry’iri bagiro, avuga ko kuba ryaratinze gukorerwamo byaturutse ku kuba hatarabonetse rwiyemezamirimo wo kurikoreramo byihuse, kuko ryubatswe n’Akarere kugira ngo uzabikenera yujuje ibisabwa arisabe aribyaze umusaruro.

Ati: “Hari abagiye baza kurisaba ugasanga nta bunararibonye n’ubushobozi bwo gucunga ibagiro nk’iri. Icyakora habonetse umushoramari LUNA w’Umunya-Ethiopia, usanzwe afite ibikorwa nk’ibi aho yemeranije n’Akarere ko agiye kurikoresha mu gihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry, ubwo yasuraga iri bagiro, yasabye ko hakorwa ibishoboka byose iri bagiro rigatangira gutanga serivisi.

Ati: “Ababishinzwe turakora ibishoboka tuvugane na rwiyemezamirimo turebe ibikenewe ku mpande zombi kugira ngo iri bagiro ryatwaye ingengo y’imari nini ritangire gukora. Ku cyifuzo cy’uko rwiyemezamirimo akeneye guhugura abakozi ndetse bakaba bahugurirwa muri Ethiopiya tugomba kubivugana hakagira ibikorwa bitangira nko kuba twakwimura Ibagiro rya Nyagatare dusanganywe ritari ryujuje ibisabwa amatungo yahabagirwaga akabagirwa aha.”

Imirimo yo kubaka iri bagiro yarangiye itwaye miriyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda, rizajya ribagirwamo inka n’amatungo magufi arimo ihene n’intama.

Ni ibagiro ryubatswe ku buso bwa hegitari n’igice rikagira n’izindi hegitari enye zishobora gukoresha mu bikorwa biryunganira.

Mu gutangira umushoramari ashobora gutangirana no kubaga amatungo agurirwa hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, akazakomereza n’ahandi kuko hazakenerwa amatungo menshi kugira ngo rikore uko byifuzwa.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare imibare igaragaza ko haba isoko ry’inka rigurishirizwamo inka ziri hagati ya 800 na 1000 buri cyumweru.

Ibagiro rigezweho rya Nyagatare rigiye gutangira imirimo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA