Nyagatare: Ikigega cya miliyoni 22 Frw kibika amazi y’imvura cyaruhuye ishuri
Amakuru

Nyagatare: Ikigega cya miliyoni 22 Frw kibika amazi y’imvura cyaruhuye ishuri

HITIMANA SERVAND

March 27, 2026

Ubuyobozi n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karushunga mu Karere ka Nyagatare, baravuga imyato ikigega cyo mu butaka cya metero kibe 90 bubakiwe, gifata amazi y’imvura kikagira n’ikoranabuhanga ryo kuyayungurura, cyuzuye gutwaye akayabo ka miliyoni zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo kigega cyubatswe muri iryo shuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, ni kimwe mu bigega bitatu biteganyijwe mu Mirenge ya Rwempasha, Rwimiyaga na Karangazi byateganyijwe kubakwa mu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, bikuzura bitwaye miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigega cyo mu butaka, bavuga ko kibaha amazi mu buryo buhoraho, kikaba cyarabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuvoma amazi yanduye mu Mugezi w’Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzania.

Iri shuri rifite ikiciro cy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye riherereye nko mu kilometero kimwe uvuye ku mugezi w’Akagera, akaba ari ahantu hataragera ibikorwa remezo nk’amazi n’umuriro w’amashanyarazi kuko hahoze ari kimwe mu bice bya Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Tuyisenge De la Croix ushinzwe amasomo muri iri shuri avuga ko imwe mu mbogamizi bagiraga ari iyo kubona amazi ahagije yo gutekera abanyeshuri, ayo gukora amasuku n’ibindi.

Agira ati: “Twagorwaga n ‘ikibazo cy’amazi.Urabona inaha nta muyoboro w’amazi twagiraga uhagera, gushaka amazi kwari ukuyakura kure ubundi tugakoresha ay’Akagera. Ntabwo yari meza yemwe no kuba tutayafite mu kigo yatubanaga make bikatugiraho ingaruka ku kwita ku isuku.”

Akomeza avuga ko kuri ubu ikigega bubakiwe cyo mubutaka (Underground Tank) cyabafashije kugira amazi ahoraho.

Ati: “Uyu munsi turi mu bisubizo. Ubuyobozi bwatwubakiye ikigega gifata amazi yose aturuka kuri izi nyubako gishyirwaho imashini iyungurura ndetse igashyiramo imiti iyasukura, ku buryo hazamuka amazi meza yapimwe bigaragara ko afite ubuziranenge bityo n’ukeneye kuyanywa ntibisabe kuyateka. Ubu ntitujya tubura amazi.”

Ati: “Bidufasha kudatanga ikiguzi cyo kujya gushaka amazi kure, bidufasha mu gukorera isuku ku gihe ikindi nko mu gihe cy’izuba abana bashoboraga gucika bajya gushaka amazi yo kunywa bakaba bagira n’impanuka ariko ubu byose ni hano mu kigo.”

Aya mazi kandi yishimiwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri. Mutoni Alia agira ati: “Aya mazi yaradufashije cyane nko mu masuku. Ubu nkatwe abakobwa tugira icyumba cy’umukobwa, ariko hari igihe cyasaga n’aho nta mumaro kubera kutagira amazi, ugasanga umwana ugize ikibazo barazana amazi mu gikombe na yo kuyabona ari intambara. Ariko ubu harimo ibikoresho, amazi ahagije, ntakibazo tugifite.”

Hakizimana Emmy na we yagize ati: “Turabona amazi hafi. Hari igihe byabaga ngombwa ko buri mwana azana amazi mu gacupa kugira ngo baze kudutekera. Reba kujya kuyavoma rero byatwaraga umwanya bikabangamira amasomo ariko ubu ibintu bimeze neza cyane.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Miretete Juliet avuga ko iyi gahunda yo kugeza amazi ku mashuri atayagiraga iri mu mihigo y’Akarere hagamijwe kuvanaho inzitizi zabangamira gutanga uburezi bufite ireme.

Ati: “Ni gahunda dufite mu mihigo yo gufasha amashuri yacu mu bice bitoroherwa no kubona amazi, aho tububakira ibigega binini bibaha amazi ahagije. Ibi biratuma havaho zimwe mu mbogamozi zabangamira imyigire y’umwana. Ikindi ni uko dusaba aho dushyira ibikorwa remezo nk’ibi kubibungabunga bikazaramba.”

Urwunge rw’Amashuri rwa Karushuga rufite abanyeshuri 1 306 biga bataha iwabo.

Umuyobozi wungirije w’ishuri ushinzwe amasomo avuga ko kubona amazi byoroheje imyigire
Hubatswe uburyo bugezweho bwo gusukura amazi akagira ubuziranenge
Iri shuri ryubatswe ahantu hataragezwa ibikorwa remezo birambye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA