Abaturage bakoresha ikiraro cya Mirama-Rurenge, kiri ku mugezi w’Umuvumba, barishimira ko ari nyabagendwa bityo ko kizaborohereza mu buhahirane hagati y’Umurenge wa Rukomo n’Imirenge iri hakurya y’Umugezi w’Umuvumba.
Abaturage baganiriye na ImvahoNshya bavuze ko umwaka wari ushize nta modoka zihanyura uretse abanyamaguru, naho moto n’amagare bigakoresha uruhande rutacitse, ariko ubu ubuhahirane n’imigenderanire ikaba ari myiza mu bice bitandukanye.
Uwineza Claudine ni umwe mu bahinzi, yagize ati: “Twasaruraga tukabura aho gushyira imyaka kuko nta modoka zazaga gutwara umusaruro ku masoko, twagerageza gukoresha moto ugasanga baraduhenda kandi nabo bakagira impungenge z’uko bagwa mu mugezi. Hari igihe moto yaguyemo itwaye umuceri ndahomba gusa amahirwe moto ntiyaguye mu mugezi. Rero iki kiraro kizatuma tutongera guhura n’ibyo bibazo kubera ko ubu imodoka ziza gufata imyaka nta kibazo.”
Mbarushimana Jean Bosco na we yagize ati: “Imbogamizi twagiraga cyane ni ukugeza umusaruro ku baguzi bacu, wasangaga twikorera ibigori kuko abatwara amagare bagiraga ubwoba bwo kuhambuka. Imodoka ntizashoboraga kunyura hano kubera ikiraro, umusaruro wageraga ku isoko bitugoye cyane pe! Ubu rero byabaye byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko ikiraro kigiye guteza imbere ubuhahirane no gufasha ubucuruzi bukorwa no gufasha abaturage kubona serivisi zihuse hirya no hino mu bice bitandukanye.
Yagize ati: “Ni byo koko abatuye Rukomo bari babangamiwe n’ikiraro kitari gihari mu buryo bubafasha neza, ubwo rero kigiye gufasha imigenderanire ku bava Rukomo no mu mujyi wa Nyagatare bava cyangwa bajya mu bice binyuranye bitabasabye gukora urugendo rwa kure, abantu bafite ubuhinzi mu Mirenge itandukanye bakoresha iki kiraro ndetse n’abakora ubucuruzi barangura hirya no hino mu gihugu kandi n’abakora ibikoresho bikoreshwa mu kubaka birimo amatafari n’ibindi byambutswa bikoresheje iki kiraro.”
Yakomeje asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bahabwa
Yagize ati: “Ibiraro biriho ibyuma kandi hari abantu bagira ingeso n’imico mibi bakuraho amaburo kugira ngo babigurishe babone amafaranga ku giti cyabo. Turabibutsa ko kwangiza ibikorwa remezo ari icyaha kandi bihanirwa. Turasaba abaturage babituriye ko badufasha gucunga umutekano wabyo kandi bakibuka ko bigenewe buri muntu wese akabibyaza umusaruro.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko kugira ngo umuntu agere mu Mirenge iri hakurya y’Umugezi w’Umuvumba n’indi migezi iwushamikiyeho uvuye mu mujyi wa Nyagatare, bisaba kwambuka ibiraro bitatu birimo ikiraro kijya Rwempasha, ikiraro cya Mirama-Rurenge gifasha abaturage bo mu Murenge wa Rukomo n’abajya mu Mirenge ya Gatunda na Karama n’ikiraro cya Cyabayaga.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, mu Karere ka Nyagatare hari kubakwa ibiraro 7 birimo ibiraro bya Mirama-Rurenge, Cyonyo kinyura mu kirere (kikiri kubakwa), Tovu, Rwamiko, Bwera n’ibindi.