Abaturage bo mu Tugari twa Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo na Nkoma yo muri Tabagwe mu Karere ka Nyagatare barashima Leta y’u Rwanda yabubakiye ikiraro cyo mu kirere kikabarinda kurohama mu mugezi w’Umuvumba, cyatwaye asaga miliyoni 194 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abo baturage bavuga ko icyo kiraro bubakiwe kandi kirimo kubafasha koroshya ubuhahirane n’imigenderanire.
Bavuga ko bajyaga bahura n’ingorane zo kwambuka uyu mugezi aho byabasabaga kuzenguruka kure bitagira ingaruka kuri servsi bakeneye zirimo iz’ubuvuzi n’amashuri.
Nsengiyumva Fidele yagize ati: “Iki gikorwa ni indashyikirwa kuri twe kuko twari tutorohewe n’ingendo, aho umuntu yashoboraga gukenera ikintu hakurya n’umuntu ugikeneyeho mukaba murebana muvugana ariko bikagusaba gukora ibilometero ujya kuzenguruka ku kiraro cya Bushara. Twari tubangamiwe cyane ariko ubu ni amashimwe gusa.”
Yakomeje agira ati: “Twifuzaga kwambuka tubona wenda nta mazi menshi arimo ariko wagira ibyago ukarohama. Dore ubu nari ndi kwereka uyu mukecuru aho umuntu wacu aheruka kurohama agapfa.Yambutse agiye kuzana ibishyimbo hakurya mu kugaruka amazi yari yiyongereye ariko ntiyabimenya akandagiyemo ararohama arapfa.”
Kubakwa kw’iki kiraro kandi byabaye igisubizo ku banyeshuri bagana ku mashuri ari muri utwo Tugari.
Mukwiye Salomo, yavuze ko kimwe na bagenzi be b’abanyeshuri bajyaga kwiga bakanyura mu nzira za kure kubera gutinya kugwa mu mugezi w’Umuvumba bagakoresha amasaha arenga atatu ariko aho ikiraro cyuzuriye bakoresha iminota 30 gusa ndetse ngo hari n’abahitamo gusiba ishuri.
Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twaritororaga tukanyura inzira ya kure twirinda kugwa mu mugezi ndetse hari n’igihe twakoraga amasuku ku ishuri ku buryo twatahaga nyuma y’abandi turi bake tukanyura mu gishanga ku buryo twageraga mu rugo dusa nabi, indi nshuro twahanyura tugasanga icyambu cyaruzuye bikadutera ubute bwo kuzinduka dusubira ku ishuri tugahitamo gusiba.”
Yavuze ko aho ikiraro cyubakiwe basigaye biga neza badasiba.
Ati: “Kuva ikiraro cyakubakwa ntiturongera gusiba ishuri kuko inzira ni nyabagendwa kandi turashimira Leta ihora ishyira umutarage ku isonga, agakemurirwa ibibazo yahuraga nabyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen ashima abagira uruhare mu gukura abaturage mu bibazo, agasaba kandi abaturage bahabwa ibikorwa remezo nk’ibi kubirinda no kibyitaho kugira ngo bikomeze kubafasha mu guteza imbere imibereho yabo.
Yagize ati: “Ikiraro twacyubatse dufatanyije n’abafatanyabikorwa, nyuma yuko abaturage batugejejeho ikibazo kandi bigaragaza koko ko ari imbogamizi. Abaturage n’abayobozi bakwiye kugifata neza kugira ngo hatagira ucyangiza kuko kiba gihenze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko ku mugezi w’Umuvumba hamaze kubakwa ibiraro byo mu kirere bine bisanga ibindi bitatu byo hasi kugira ngo abaturage babone uko bagenderana ndetse babone aho banyuza ibyo bahinga n’ibyo bagura mu masoko.