Abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare baravuga imyato inyungu basigiwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 2.5 uhuza uhuza Umujyi wa Nyagatare n’Umududugu wa Mirama.
Bavuga ko uretse ku ba uyu muhanda wa kaburimo ubakuye mu bwigunge, abenshi mu bawubonyemo akazi babonye amafaranga yabakuye mu madeni ndetse abandi bagura amatungo n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Ababonyemo imirimo bahamya ko ako kazi kaziye igihe kuko byatumye binjiza amafaranga akabafasha gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho yabo ya buri munsi.
Rutagungira Laurent agira ati: “Ikorwa ry’uyu muhanda twaryungukiyemo kabiri. Ni umuhanda turi gukorerwa ariko no mu mibereho yacu ya buri munsi, twafashijwe n’akazi twahabonye. Ubu nkanjye natangiye mfite ibibazo by’amafaranga mu buryo bukomeye ariko amezi ane mpakoze narahembwe nishyura imyenda nari mfite ndetse ndasagura bituma nizigama nura n’amatungo magufi.”
Akomeza agira ati: “Uyu munsi iwanjye hari ihene ebyiri naguze ibihumbi 80 Frw. Ni ihene z’amashashi naguze kugira ngo aka kazi nikanarangira zizasigare mu rugo nk’ikintu kibanze kansigiye. Mu bindi rero ni uko uko mpembwa nagiye mbona uburyo bwiza bwo guhahira umuryango wanjye ukabona amafunguro bitanyoroheraga kubona kubera ibibazo by’amafaranga nababwiye nari maranye igihe.”
Karasanyi Edmond waje gukora aha nk’umufundi uturutse mu Murenge wa Rukomo, na we yagize ati: “Nishimira imirimo nabonye aha kuko duhembwa neza kandi nyine kubaka ni wo mwuga wanjye. Iyo rero mbonye akazi nk’aka aba ari iby’agaciro. Akazi ni ingenzi kuko nkubu byatumye abana batagira ibirarane ku ishuri igihembwe gishize ndabishyurira neza, ubu na bwo bagiye gutangira kandi nababoneye ibyo bakeneye.”
Mukamunana Goreth na we ni umubyeyi uvuga ko atishoboye ariko ushima ko yungukiye mu kazi k’ubuyede akora kuri uyu muhanda.
Ati: “Aka kazi karanshimishije cyane kuko amafaranga nkorera nayakoreraga iminsi itatu nagiye guhinga icyate. Ibi byatumye mbona uko ngura utwenda twanjye n’utwabana, ndabahahira ariko ndanizigama ku buryo nyuma y’aka kazi nshaka kuzareba utuntu nacuruza nkareba ko nanjye nava mu buzima bungoye cyane.”
Matsiko Gonzague, Umuybozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko Ibikorwa nk’ibi by’iterambere byongerwa mu Mujyi wa Nyagatare mu gutegurwa hanateganywa uburyo bizagira inyungu ku bahatuye mu buryo butandukanye.
Ati: “Umuhanda Nyagatare Mirama urimo gushyirwamo kaburimbo uzatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 2.9 z’amafaranga y’u Rwanda uri gukorwa muri ‘Phase’ ya 4 y’icyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza Imbere Imijyi no kwegereza abaturage ibikorwa remezo (RUDP 2/ Rwanda Urban Development Project).”
Yakomeje ahamya ko Nyagatare nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali, ukomeje gushyira mu bikorwa imishinga myinshi igamije kuwuteza imbere kugira ngo ugere ku ntego zo kuba wunganira Kigali.
Ikindi kandi iyo mishinga ifasha mu guha imirimo abaturage na bo bakarushaho kwiteza imbere ari na ko bagira uruhare mu iterambere ry’Umujyi wabo.