Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagali ka Karushuga baturiye icyambu cy’Akagera bavuga ko bishimira ivomo bubakiwe ryabarinze kuvoma amazi y’Akagera yateraga bamwe kuhaburira ubuzima bayaguyemo.
Abo baturage bavuga ko batarubakirwa ivomo ryifashisha imirasire y’izuba mu gukurura amazi, ngo bavomaga mu migende ndetse no mu mugezi w’Akagera aho hari abagwagamo bagapfa.
Mutuyimana Jennifer agira ati: “Mbere inaha kubona amazi byari bitugoye cyane. Duturiye Akagera ni ho twavomaga ubundi tukavoma mu miyoboro itwara amazi y’Akagera mu cyanya cya Gabiro Hub. Kubona aya mazi byari bigoye kuko byasabaga ko ari abantu bakuru bajya kuyivomera ariko na bo hari abahaburiraga ubuzima bakagwamo.”
Akomeza agira ati: “Uyu munsi turishimira ko twegerejwe amazi aho n’umwana umutuma akaza akavoma, bityo na we ukaba ukora ibindi. Ikindi ni uko aya mazi ari meza ugereranyije n’ayo twavomaga, kuko yo yari yanduye. Ni amazi washoboraga kumeshesha imyenda y’igitare ugasanga yahinduye ibara, navuga ko ubu hari ibyahindutse mu buzima bwacu nkuko mubizi ko amazi ari ubuzima.”
Rurangwa Tito na we agira ati: “Twarorohewe ntitukigwa mu Kagera, ariya mazi yari afite ibibazo byinshi kuko uretse kugwamo n’inyamanswa yabaga yagukurura cyane cyane ingona. Ubu dufite amazi meza kandi hafi aho byanafashije abana bacu kudakerererwa ku mashuri bategereje amazi aturuka epfo iyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa remezo by’ibanze bikenewe n’abaturage bibagereho.
Ati: “Uko dutegura ingengo y’imari usanga amafaranga menshi ajya mu bikorwa remezo bimwe abaturage bakeye cyane kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Kimwe muri ibyo ni amavomo, aho dukora amavomo yifashisha imirasire y’izuba mu gukurura amazi mu bice amazi ya WASAC aba atarageramo cyangwa akaba adahagije. Ni ibikorwa dufatanyamo n’abafatanyabikorwa bacu kandi dushimira, tugasaba abaturage babihabwa kubifata neza kugira ngo bitangirika bagasubira mu ngorane bari barimo.”
Imihigo y’Akarere ka Nyagatare y’uyu mwaka wa 2025/2026 igaragaza ko hazubakwa amavomo yo mu bwoko bwa Nayikondo 4 mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi aho aya mavomo azatwara miliyoni 93 Frw.
