Nyagatare: Kagitumba bashima isoko rigezweho bubakiwe ryabarinze kugwa mu Muvumba
Ubukungu

Nyagatare: Kagitumba bashima isoko rigezweho bubakiwe ryabarinze kugwa mu Muvumba

HITIMANA SERVAND

November 23, 2024

Abaturiye umupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare uhuza u Rwanda na Uganda, barishimira isoko rigezweho bubakiwe ryatumye babona aho bakorera ubucuruzi binabarinda ingeso zo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe byanatezaga bamwe impanuka zo kugwa mu Muvumba.

Abo baturage bavuga ko mbere batarubakirwa isoko abenshi bacuruzaga mu buryo bwa magendu bagakura ibicuruzwa muri Uganda bakabinyuza mu nzira zitemewe.

Abakoraga ubwo bucuruzi bari mu baherwaho bahabwa imyanya yo gucururiza muri iryo soko ryubatse neza.

Umwali chalitine ukorera muri iryo soko agira ati: “Mbere batarabona aho gucururiza haboneye hari agasoko kadatwikiriye gato, aho byari bigoye kugakoreramo abenshi twacuruzaga mu buryo bwa magendu, twajyaga gukura ibicuruzwa hakurya, tukanyura mu mugezi w’Umuvumba ku buryo hari n’abagwagamo.Kuri ubu rero turishimira ko hari uburyo bwo kugeza hano ibicuruzwa twakeneraga tukabicurururiza aha.’

Akomeza agira ati: “Iri soko twaryungukiyemo kabiri. Icya mbere twabonye aho gukorera ariko tunabona aho guhahira hafi ibyo tuba dukeneye mu bitunga umuryango mu buzima bwa buri munsi.”

Naho Mugabe Emmy wahoze ari umufutuzi we avuga ko iri soko ryatumye abona akazi

Ati: “Aho iri soko ryubakiwe hano byatumye mbona akazi ko gutwaza abazava muri iri soko, nshobora kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine ku munsi (4000Frw). Byandinze ibikorwa bibi nahoraga mfatirwamo ibyo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe. Kuri ubu mbanye neza bw’inzego zikorera kuri uyu mupaka mu gihe ubundi nahoraga nshugana nazo.”

Rukundo Denyse uyobora iri soko yabwiye Imvaho Nshya ko iri soko ryaje ari igisubizo ku baturage.

Ati: “Hari umuturage wezaga inyanya ze ariko ku mupaka wasangaga adafite ahantu hahagije ho kuzigurishiriza kuko hari ibyo yasabwaga ngo abe yazambukana hanze y’igihugu. Uyu munsi azizana hano zikabona abaguzi ari abaturutse mu yindi Mirenge cyangwa uwaturuka mu gihugu cy’abaturanyi bikoroha guhura na we kuko aba afite ahantu hazwi yamusanga.”

Yongeyeho ati: “Ikindi navuga ni uko iyubakwa ry’iri soko ryahaye isura nziza uyu mupaka hari inyubako nziza y’isoko ikagiraho na gare abagenzi bategeramo imodoka.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko iryo soko ari kimwe mu bikorwa remezo byegerezwa abaturage agasaba abaturage kuribyaza umusaruro.

Ati: “Abagenerwabikorwa bacu ni abaturage. Iri soko ni iryabo kandi icyo tubasaba ni ukuribyaza umusaruro. Ikindi ni uko mu gufasha abagana iri soko abaza kurikoreramo bahabwa amahirwe yo kongezwa igihe cyo kuhakorera batishyuzwa. Amasoko nk’aya yubakwa mu rwego rwo gufasha abaturiye imipaka kugira aho bakorera ubucuruzi buciriritse.

Ubuyobozi busaba ko ba rwiyemezamirimo kwitabira kurikoresha kugira ngo ribyazwe umusaruro. Kugeza ubu uretse ahakoreshwa n’abacuruzi baciriritse ntiharaboneka abashora imari mu bice byose bikeneye gukorerwamo.

Iryo soko ryubatse ku mupaka ryatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

Umubyeyi umucururiza mu isoko rishya rya Kagitumba yishimira uko ryabaruhuye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA