Abaturage batuye ahitwa mu Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye inyubako igezweho y’urugo mbonezamikorere bari kubakirwa izatwara miliyoni 60 ikazafasha mu kwita ku bana bahabwa uburezi bakiri bato.”
Abo baturage bavuga ko iki gice batuyemo hahoze hitwa ku ishyamba, bari kure y’ibikorwa remezo ibi bikagira ingaruka no ku myigire y’abana.
Abana ntibashoboraga kujya ku mashuri batangiraga bakuze kugira ngo bagire ubushobozi bwo kugera aho amashuri ari.
Kuri ubu bavuga ko bari kugenda bagezwaho bimwe mu bikorwa remezo birimo amashuri ndetse bagashima cyane urugo mbonezamikurire rigezweho bari kubakirwa.
Mukakimenyi Annah agira ati: “Hashize imyaka 17 ntuye inaha. Uko imyaka ishira ni ko ubuzima bugenda burushaho kuba bwiza. Nkubu twahatuye nta shuri riri hafi, ariko ubu Karushuga hari ishuri none dore naha mu mudugudu wacu batwubakiye ECD nziza cyane.
Uru rugo mbonezamikurire ruzadufasha kubona aho abana bacu barererwa kandi heza. Kubona aho tuzajya dusiga abana bacu natwe tukabona umwanya wo gukora imirimo yacu.”
Mutarambirwa Amon na we agira ati: “Twishimiye kubakirwa iyi ECD. Ubundi twajyaga tubyumva ku maradiyo ngo ahantu runaka hubatswe ECD. Nunareba neza urasanga inaha iyi nyubako ariyo ya mbere nziza ihageze. Ni ibyishimo rero kuri twe kuko ibyo twe tutabonye turi bato abana bacu bagiye kubibona bakarerwa neza bakiri bato.”
Uretse inyungu zitegerejwe ku bana babo, kubaka iyi ECD byanatanze akazi ku baturage
Murindwa Damien yagize ati: “Akazi nabonye hano kamfashije kubona amafaranga nyakoresha mu kwikenura. Mu minsi maze mpakora nabashije kwishyurira umwana mfite wiga i Muhanga bitangoye. Ikindi ubu naguze ihene y’ibihumbi 120 nyigejeje mu rugo ihita inabyara.Ni byiza rero iyo Ibikorwa nk’ibi bije gukorerwa aho dutuye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, avuga ko mu mihigo ubuyobozi bufite harimo gukomeza kongera amarerero mu byiciro bitandukanye hagamijwe kwita ku mikurire y’umwana.
Ati: “Dukomeje kongera ibikorwa remezo bijyanye no kwita ku mikurire y’umwana aho dusaranganya ibi bikorwa mu bice bitandukanye by’Akarere kugira ngo amahirwe tuyasaranganye.
Abaturage barasabwa kwitabira kujya bajyana abana babo muri Aya marerero kugira ngo batabavutsa amahirwe y’imikurire n’uburere buboneye.”
Mu Karere ka Nyagatare habarirwa ingo mbonezamikurire z’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage 1 593 zirimo abana 31 673, izikorera ku nsengero ni 367 zirimo abana 3 634, izikorera ku mashuri ni 246 zirimo abana 32 567 n’ingo mbonezamikurire y’abana bato z’icyitegererezo 23 zirererwamo abana 346.
