Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bwasheshe koperative zisaga 100 zariho ku izina gusa, busaba ko koperative ikwiye kuba ari ifite icyo imariye abanyamuryango.
Ubuyobozi bwafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko hari hasize igihe gito hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yavuze ko koperative nziza zishimirwa ibyo zikora ariko ngo izidakora na zo zarahagaritswe.
Ati: “Ntabwo umuntu akwiye kuba muri Koperative itagira aho imukura naho umujyana. Dukwiye kumva amakoperative nk’imwe mu nzira ifasha mu kwihutisha iterambere, izifite icyo cyerekezo tukaziyoboka ariko iziriho ku izina no gukamura abanyamuryango mu nyungu za bamwe zigahagarara.”
Asaba abayobozi b’amakoperative gukora ku buryo abagize amakoperative batera imbere kugira ngo babone inyungu yo kuba bari muri koperative.
Yagize ati: “Hari icyo bisaba abayobozi, hari icyo bisaba abanyamuryango kugira ngo amakoperative atere imbere mu by’ukuri nta bushobozi buto bubaho. Ubushobozi ni ugutangira. Igikwiye kwitabwaho ni icyo umunyamuryango azunguka. Ibi bizava mu kugira igenamigambi rinoze no gukorera mu mucyo mu gucunga umutungo wa koperative.”
Ubuyobozi bushima abakora neza kuko biha ishema abo bakorera n’Akarere muri rusange.
Amwe mu makoperative akorera mu Karere ka Nyagatare avuga ko bumva neza impanuro z’ ubuyobozi ndetse biteguye kujya bigira kuri bagenzi babo kugira ngo banoze ibyo bakora.
Hakizimana Berisheba uhagarariye Ihuriro ry’Amakoperative y’ubukorikori mu Karere, yagize ati: “Hari byinshi twungukira kuri bagenzi bacu bo mu yandi makoperative yiteje imbere kuturusha. Tugomba kwihatira kumva inama no kwemera gukosorwa.”
Mujawamariya Angel umwe mu bagize koperative ya Codereva, yagize ati: “Gukorera hamwe ni byiza kandi iyo muhuza biba akarusho. Ubu nkatwe twabanje kugorwa no kugira ubuyobozi bubi ariko ibi byose tugenda tugeraho n’uko tuyobowe neza. Bimwe mu bishobora gutuma koperative itera imbere cyangwa ikadindira mu iterambere n’ubuyobozi bwayo burimo.”
Uyu mwaka amakoperative 4 yahize andi mu iterambere ryayo n’iry’abanyamuryango muri rusange yarabishimiwe aranabihemberwa.
Muri rusange ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa koperative zishyika kuri 235, hatabariwemo izakuwemo nyuma y’uko hakozwe igenzura zisaga 100.