Nyagatare: Kutagira amashanyarazi mu nzuri bihombya aborozi
Ubukungu

Nyagatare: Kutagira amashanyarazi mu nzuri bihombya aborozi

HITIMANA SERVAND

April 11, 2026

Aborozi b’inka  mu Karere ka Nyagatare bororera mu nzuri barifuza ko aho bakorera, hagezwa amashanyarazi kugira ngo abafashe guteza imbere uwo mwuga bityo na bo biteze imbere mu bukungu.

Ibi aba borozi babishingira ku kuba hari ibikorwa bishyigikira ubworozi bwabo ariko bidindizwa no kubura amashanyarazi.

Kutagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ngo bituma imirimo yabo idindira cyangwa bagahendwa no gukoresha ubundi buryo bw’ingufu zitanga amashyanyarazi.

Abiyingoma Livingstoni wororera i Karama ho mu Murenge wa Karangazi yagize ati:”Ubworozi turi gukora ni ubworozi bw’ubucuruzi,butandukanye na bumwe bwa gakondo wakoraga ucungana no kubona amata yo kunywa no kuzagurisha akamasa wahuye n’ikibazo. Gushora imari mu bworozi rero bisaba byinshi bijyanye no kwita ku nka nko gukoresha imashini zikata ubwatsi ,aho ziba zikeneye gukoresha amashanyarazi.”

Akomeza agira ati:”Kutagerwaho n’amashanyarazi bituma dukoresha mazutu muri izi mashini twifashisha aho bidusaba igiciro kinini. Turifuza ko twafashwa kugerwaho n’amashanyarazi ahari ibikorwa byacu by’ubworozi kugira ngo imirimo yacu igende neza.”

Rugamba Thadeo na we agira ati: ”Kugira ngo tunoze ubworozi bwacu dukeneye umuriro w’amashanyarazi. Urabona ko dutuye kure y’umuhanda munini ari na ho haboneka ikusanyirizo ry’amata, ku buryo bidusaba gutanguranwa n’amasaha mu kugezayo amata. Ariko dufite amashanyarazi abantu twakwigurira na biriya byuma bikonjesha ku buryo dushyiramo amata ntagire ikibazo kugera agejejwe ku ikusanyirizo.”

Rwayitare Kananura Amos na we yagize ati: “Ni byo aha twororera twakomeje gusaba ko bikunze hagezwa amashanyarazi kuko ubu twinjiye mu bworozi bugamije ubucuruzi no kwinjiza imari. Ni ishoramari mu rindi. Ibi rero kugira ngo bigende neza twifuza ko twagezwaho amashyanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko hari gahunda ya vuba yo kugeza amashanyarazi ku borozi ndetse n’ubundi bushobozi bwatuma bakora ubworozi butanga umukamo n’umusaruro uhagije.

Ati:”Hari gahunda igiye kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 16 izasoza umwaka utaha. Aha n’aborozi barimo aho tuzageza amashanyarazi ku bikorwa byabo. Hari ariko n’aborozi bagiye kugezwaho amashanyarazi mu minsi ya vuba aho urutonde rwabo twarushyikirije Ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG).”

Akomeza agira ati:”Uretse kugezwaho amashanyarazi ,mu gushyigikira ibikorwa by’ubworozi, turi kureba ababikora bafite intego, babikora neza, aho tuzabongerera ubushobozi burimo inkunga n’ibindi bizabafasha kubikora neza bityo n’abakigenda biguru ntege bakajya babareberaho.”

Akarere ka Nyagatare kugeza ubu kabarurwamo inka zisaga ibihumbi 200 aho umukamo ukiri hasi nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ,ukaba uri ku mpuzandengo ya litiro 1,5% ku nka imwe.

Ako Karere kavuga ko mu bizashyirwamo imbaraga harimo kororera mu biraro, kuko aho bikorwa ari bo baza imbere ku mpuzandengo ya litiro 3% aho akaba ari mu Murenge wa Mukama, nyamara uri mu Mirenge ibarizwamo inka nkeya.

Aborozi baragaje ko kororera mu nzuri bibadindiza mu gihe badafite amashanyarazi
Imirimo bakora yo kwita ku nka irimo ijyane no gutunga ubwatsi, isaba gukoresha ibyuma bikenera ingufu z’amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA