Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga kugerwaho n’ ibikorwa remezo by’amazi byabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya kuyashaka ndetse birinda amakimbirane y’abashakanye mu miryango yakururwaga n’ibura ryayo.
Abaturage bagaragaje ko bishimira kuba barabonye amazi meza aho baciye ukubiri n’imvune bagiraga bajya kuvoma kure, akenshi byakorwaga n’abagore, uwo mwanya munini bakoreshaga ugatuma bagirana amakimbirane n’abo bashakanye.
Kabatsi Gerarld agira ati: “Akenshi umugabo icyo yitagaho ni ukubona amazi mu rugo nta kindi. Imirimo igakorwa ariko ntiyite ku ho abagore cyangwa abana bajya kuyavoma.
Iyo yaburaga habuze ujyayo kubera umwanya wabaye muke cyangwa hakozwe Byinshi ayavomwe akaba make, byatezaga intugunda mu miryango yewe abagore bamwe bakahakubitirwa”.
“Uyu munsi ariko byarahindutse aho twishimira ko amazi yageze hafi yacu ndetse abenshi tuyageza no mu ngo. Ubu nta ntonganya zaturuka ku ibura ry’amazi kuko yaba umwana yayakura kuri robine arayaguhereza cyangwa nawe ukayiha.”
Hari abavuga ko byabarinze ingendo ndende no gukoresha ayanduye. Mukazitoni Antoinette yagize ati: “Tutarabona amazi twaravunikaga aho twajyaga kuyakura i Nyabihara. Akenshi ariko twakoreshaga amazi mabi y’Umuvumba aho yashoboraga kudutera indwara nk’inzoka n’impiswi.
Akimeza agira ati: “Uyu munsi turashima ko twabonye amazi meza aho za robine ziri mu ngo, ibintu ubusanzwe byabaga mu mijyi.”
Yongeraho ati: “Kwegerezwa amazi byaturinze amakimbirane ndetse biri kudufasha mu kuzuzanya mu muryango. Uyu munsi na wa mugabo wavugaga ngo ntiyavoma batamuseka ubu nta rwitwazo kuko ayafite mu rugo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague asaba abaturage kwita ku bikorwaremezo by’amazi bagezwaho bibuka ko amazi ari ubuzima.
Ati: “Murabizi ko amazi ari ubuzima. Mu mihigo dufite harimo kuzamura ikigero cy’abaturage bagerwaho n’amazi meza. Ibi bijyane rero no kwita ku bikorwa by’amazi mwagejejweho, mukumire abashobora kubyangiza ndetse naho mwasanga amazi ari gupfa ubusa mubimenyeshe ababishinzwe”.
Yongeraho ati: “Amazi kandi akwiye gufasha abaturage bacu mu kwita ku isuku no kunoza imirire myiza.”
Dukuzumuremyi Jean Bosco, Umukozi w’Umuryango wa Water Aid Rwanda usanzwe wita ku bikorwa byo kugeza amazi ku baturage, avuga ko uko amazi agenda agera ku baturage bikwiye no gufasha mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye imiryango ikarangwa n’ituze.
Ati : “Byagaragaeye ko mu gihe nta mazi abaturage bafite byagiraga ingaruka ku muryango ariko cyane cyane ku bagore akenshi baharirwaga inshingano zo kuyavoma. Izo mbogamizi zigenda zivaho rero bikwiye gufasha abagize umuryango kubona umwanya bagahuza, bakanafatanya cyane cyane mu igenamigambi.”
Taliki ya 22 werurwe 2026 mu Karere ka Nyagatare hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi. Ubuyobozi buvuga ko bumaze kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 78%. Mu myaka itanu iri imbere biteganyijwe ko imishinga y’amazi ya Muvumba na Ngoma izaba itanga metero kibe ibihumbi 62.