Nyagatare-Matimba: Banyuzwe n’inzu y’ababyeyi bubakiwe
Imibereho

Nyagatare-Matimba: Banyuzwe n’inzu y’ababyeyi bubakiwe

HITIMANA SERVAND

March 5, 2026

Ababyeyi bagana ivuriro rya Matimba mu Karere ka Nyagatare ndetse n’ababyaza bahakora, bavuga ko inyubako nshya y’ababyeyi bubakiwe yabarinze imbogamizi bagiriraga aho bari basanzwe babyarira hari hato bikagira ingaruka kuri serivisi z’ububyaza.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu babyeyi baganiriye na Imvaho Nshya ubwo yabasangaga ku ivuriro rya Matimba. Bavuga ko bishimiye kuba uyu munsi bari kwakirirwa mu nyubako yagenewe ababyeyi baje kubyara kuko hatandukanye n’aho babyariraga mbere.

Nyiransabimana Chantal agira ati: “Uyu munsi tunejejwe cyane n’ahantu turi kuza kubyarira, ubusanzwe
twari ahantu hatameze neza tubyigana, ku buryo nta kwisanzura ku mubyeyi uri kunda. Ababyeyi 2 bashoboraga kuryama ku gitanda kimwe, ubu hano ni hagari tubona aho gutegerereza,
aho kubyarira n’aho kuruhukira.”

Mukeshimana Ange na we agira ati: “Uretse kubona ahantu hisanzuye, njyewe nshima n’isuku iri muri iyi nyubako, ni ahantu heza hashobora no gutera ibyishimo ugiye kubyara. Umuntu wabyariye mu nyubako ya mbere ntiyabura gushimishwa no kuza agasanga hari impinduka nk’izi.”

Ukuriye serivisi z’ububyaza muri iri ivuriro avuga ko ikibazo cyo kutagira aho kwakirira ababyeyi kitari ku babagana gusa ahubwo ngo byagiraga ingaruka no ku babyaza na serivisi batanga. Ati: “Mbere twakiriraga ababyeyi mu kazu gato kari hariya hirya, njye nakozemo ariko twari tubangamiwe ku buryo no mu gihe uri kwita ku mubyeyi waburaga n’uko uhindukira, urumva byabangamiraga serivisi dutanga.

Ikindi nta muherekeza cyangwa umurwaza wageraga hafi y’umurwayi kubera kuba hato.”

Akomeza agira ati: “Aha twimukiye rero ho navuga ko ari mu bisubizo kuko hari aho umubyeyi atemberera mu gihe ategereje isaha yo kubyara, hari aho kubyarira dushobora gufashiriza nk’ababyeyi babiri icyarimwe ndetse n’aho kuruhukira twakirira ababyeyi 5 babyariye rimwe.”

Habimana Abdallah umugabo ufite umugore wabyariye muri iyo nyubako nshya na we agira ati: “Ni ukuri
ndashima ko umugore wanjye yabyariye ahantu hasa neza. Ubu ndi hano namugemuriye kandi ndi
kumugeraho nkamuganiriza nkareba umwana mu gihe mbere bitakundaga. Hari impinduka nyinshi kubera iyubakwa ry’iyi nzu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete
Juliet, agaruka ku byakozwe mu rwego rw’ubuzima harimo no kongera ibikorwa remezo bifasha mu
gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.

Ati: “Mu bikorwa tugira mu mihigo harimo n’ibi byo gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuzima. Uko n’ubushobozi buboneka tugenda tubegereza ibikorwa remezo nk’ibi bibafasha muri gahunda
z’ubuzima, binadufasha kugera ku ntego yo kubyarira kwa muganga kuri buri mubyeyi.”
Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare hari Ibitaro 2, Ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze.

Abdalah yishimira ko umugore we yabyariye aho abasha kumusura
Ababyeyi bishimiye inyubako bisanzuriramo kandi ifite isuku

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA