Nyagatare: Mirama bakeneye kubakirwa rigole y’amazi inzu zabo zitaratwarwa n’umuvu
Imibereho

Nyagatare: Mirama bakeneye kubakirwa rigole y’amazi inzu zabo zitaratwarwa n’umuvu

HITIMANA SERVAND

November 22, 2024

Abatuye mu Mudugudu wa Mirama mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare bamugariye ku rugamba baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe kubakirwa rigole itwara amazi aca mu Mudugudu wabo kuko agiye kuzabasenyera inzu.

Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’umuvu w’amazi ugiye gutembana inzu zabo bubakiwe na Leta aturuka mu bice bibakikije bigenda birushaho guturwa cyane, kuri ubu amazi aturuka kuri izo nzu aboneza mu mudugudu bakifuza ko yakubakirwa rigoli iyayobora neza ntasandare mu nzu zabo.

Mbabazi Anet agira ati: “Tubangamiwe cyane n’amazi aca muri uyu Mudugudu adafite icyerekezo kizwi, aho nta nzira yagenewe bityo akayishakira. Ibi bituma asandara mu nzu zacu akahaca imikuku ku buryo hari inzu zisigaye zinaganitse mu kirere.Turi mu byago bikomeye ko hatagize igikorwa ngo ayo mazi ashakirwe imiyoboro iyatwara ashobora kudusenyera bya vuba.

Mpumuje nawe asaba ko hakorwa byihuse rigole zitwara amazi.

Ati: “Turasaba ko ubuyobozi bwatwubakira umuyoboro w’amazi kuko izi nzu twatujwemo zigiye kugenda. Abenshi Dufite ibibazo by’ubumuga ku buryo iyo inzu zacu zangiritse bitatworohera guhangana n’aya mazi. Uretse kandi uwakwirwanaho akayarinda kwinjira mu nzu ye n’ubundi yangiza byinshi muri uyu Mudugudu ari yo mpamvu hakenewe ubushobozi buturenze hagakorwa umuyoboro rusange utwara aya mazi.”

Akomeza agira ati: “Kubera ko uyu Mudugudu washyizwe mu mujyi, abantu bari kuzamura inyubako muri ibi bice ibi bikagira ingaruka ku miterere isanzwe yari ihari harimo no kwiyongera kw’amazi aturuka kuri izo nyubako. Ni yo mpamvu abishinzwe imyubakire bakwiye kureba icyakorwa ngo iterambere riri kuza ridusanga ritatugiraho ingaruka mbi ahubwo bitubere igisubizo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’aba baturage cyageze ku buyobozi ndetse hakaba hari ibigiye gukorwa hagashakwa igisubizo.

Yagize ati: “Uyu Mudugudu wa Mirama uri mu bice turi gushaka uko hagezwa ibikorwa remezo bikenerwa n’abatuye umujyi. Ikibazo cya rigole tugiye gushyiraho abantu bajya kwiga uko yakorwa ari nako bagaragaza ikiguzi byatwara. Ni ibintu tugiye kwihutisha ku buryo bikorwa amazi ashaka kubatwarira inyubako akayoborwa mu nzira zayo ataragira uwo asenyera. Turabahumuriza rero ko mu gihe kidatinze iyi rigole basaba izaba yubatswe.”

Uwo mudugudu ni umwe mu midugudu yatujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ahari ingo zisaga 80 z’abamugariye ku rugamba. Ni umudugudu ubu ubarizwa mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare ugenda usatirwa n’ibikorwa birimo inyubako zigezweho, mu gihe izo nzu zo zigaragara nk’izishaje zahungabanywa n’imivu y’amazi kandi bamwe mu bazirimo bagaraza ko hari bimwe mu bikorwa batashobora kwikorera kubera ubumuga bafite.

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    November 23, 2024 at 6:33 am Musubize

    Mbere na mbere abo bubatse aho babohererezaho amazi ava kunzu zabo bagombye gucukura buli wese umwobo ufata amazi yo kunzu ye aho kuyohereza mu baturanyi niko amategeko avuga aliko ubona nibikorwa bya Leta nabyo haraho bitubahiriza iryo tegeko aha bavuze Mirama ya Nyagatare bazagere Nyamirama ya Kayonza abakoze umuhanda wa kaburembo Kagitumba Rusumo aho kuyobora amazi muli ruhurura bayayoboye mubaturage ndetse hamwe bayayobora neza kungo zabo cyane hariya nkahali ikibuga cya Drone kuzamura

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA