Abaturage bo mu Kagari ka Nyagatare cyane abatuye Umudugudu wa Mirama bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bukabubakira ivuriro rizabarinda gukora ingendo ndende bajya kwivuza.
Abo baturage bavuga ko ubusanzwe serivisi z’ubuvuzi bajyaga kuzishakira ku kigo nderabuzima cya Nyagatare aho kuri ubu bahawe ivuriro ari hafi ugereranyije naho bajyaga.
Murekatete Denise yavuze ko inyubako y’iryo vuriro yabavunnye amaguru.
Ati: “Aho ibihe bigeze turashima ko serivisi z’ubuzima ziri kutwegera iwacu. Nk’ubu twivurizaga mu mujyi i Nyagatare ku buryo ufashwe nijoro kukugezayo byagoranaga, ariko ubu ivuriro riratwegereye ku buryo igihe cyose warwaza wahita ugera kwa muganga. Nta mpungenge ko hari uwarembera mu rugo.”
Alex Niyongira na we yagize ati: “Mu byo iri vuriro rizadufasha ni ukurengera abakeneye ubuvuzi bw’ibanze. Washoboraga gufatwa n’uburwayi mu bihe by’imvura bikagorana ariko ubu tubonye ahantu h’ibanze tuzajya twakirirwa tugahabwa ubuvuzi tutavunitse.Ni ishimwe rikomeye kuri twe.”
Iri vuriro ry’ibanze rya Mirama rizajya ryakira abatuye Mirama ya mbere abatuye Mirama ya kabiri ndetse na Cyonyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ibikorwa remezo byegerezwa abaturage kugira ngo imibereho yabo irushaho kuba myiza. Bubasaba kandi gukoresha ibikorwa remezo nk’ibi kandi bakivuriza igihe.
Matsiko Gonzague umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu agira ati: “Ni ivuriro ry’ibanze hagamijwe kuvuna amaguru abaturage. Ni muri gahunda ya Leta yo kugeza amavuriro y’ibanze muri buri Kagari. Abaturage turabasaba kurigana igihe bafashwe n’indwara bakivuriza ku gihe ntihagire urebera mu rugo. Ibi bizabafasha kugira ubuzima buzima bityo babone uko bakora ibibateza imbere.”
Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko dusaba buri muturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo batagira imbogamizi mu kwivuza. Byaba bibabaje ivuriro ribegereye nyamara bakaba babura uko bivuza biturutse ku kubura ubwishingizi.”
Iri vuriro ryatwaye 118 703 329 Frw ryubakirwa rimwe n”ibindi bikorwa remezo by’ingenzi birimo umuhanda wa kaburimbo ndetse n’isoko.
