Nyagatare-Mirama: Bishimiye isoko bubakiwe rya miliyoni 143 Frw ribarinda imvura n’izuba
Imibereho

Nyagatare-Mirama: Bishimiye isoko bubakiwe rya miliyoni 143 Frw ribarinda imvura n’izuba

HITIMANA SERVAND

November 22, 2025

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko bubakiwe isoko ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 143 z’amafaranga y’u Rwanda, bagahamya rigiye kubarinda imvura izuba n’ivumbi byabazengereje igihe kirekire bari bamaze barema banacuruzi isoko ritubakiwe.

Ni isoko ryubatswe mu mu Mudugudu wa Mirama Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare.

Abasanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu mudugudu wa Mirama bavuga ko bagorwaga no gukorera mu isoko ritubakiye.

Bahamirije Imvaho Nshya  ko ubucuruzi bwabo bwagenwaga nuko ikirere gihagaze imvura yaba igwa ntibakore cyangwa bakanura ibicuruzwa,ubundi mu gihe cy’izuba bakangirizwa n’ivumbi.

Kanakuze Adela yagize ati: “Twishimiye iri soko ryiza ryuzuye mu mudugudu wacu kuko rigiye kutubera igisubizo gikomeye ku mikorere yacu.Ubusanzwe imikorere  yatugoraga cyane.Mu gihe cy’imvura twanyagirwaga cyangwa tukanura tukajya gushaka aho twugama.

Muri uko kwanura hari abafite ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi.”

Akomeza agira ati: “Ubu tugiye kujya ducururiza ahasakaye imvura  cyangwa izuba ntibizatubuza gukora.”

Undi muturage witwa Niyongira Alex na we yagize ati: “Kubona isoko ni ishema kuri twe kuko ubu tugiye kurikoreramo tukabona imirimo kandi tudakoze ingendo ndende. 

Ubundi isoko twari dufite ryari riciriritse ku buryo ukeneye ahantu heza ho gucururizwa byagusabaga kujya Nyagatare[mu mujyi]. Iri soko rero rituvunnye amaguru ,natwe tugiye kuryitabira.”

Yunzemo ati: “Ubu dutandukanye n’ivumbi no kunyagirwa yaba abajya guhaha mu isoko n’abacuruza.”

Muganwa Jane na we yagize ati: “Twishimiye kubakirwa iri soko. Ni ryiza rishyizwemo amashanyarazi aho tutazajya tubangamirwa n’umwijima wa nimugoroba. 

Umudugudu wacu uri hafi n’umujyi kandi umaze guturwa cyane, bivuze ko hari abakenera guhaha no mu masaha y’ijoro bavuye mu kazi. Ubusanzwe ntibyakundaga kuko twakoreraga hanze ariko ubu ikibazo kibonewe igisubizo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iri soko ryubatswe rigiye guhindura byinshi birimo imikorere y’abarema isoko ariko rikabafasha mu gutuma santere ya Mirama  irushaho kugira isura nziza no kugira abantu benshi bahagenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko kubaka isoko bigamije gutuma abaturage biteza imbere kandi bakihatira gukora cyane.

Yagize ati: “Icyambere igikorwa nk’iki kiba gituma santere ikura kandi ikagira isura nziza.Turi kwita ku masantere akikuje umujyi mu rwego rwo kwagura ibikorwa no gukiza umujyi nk’umwe mu mijyi kunganira Kigali. 

Ibikorwa remezo nk’ibi rero abaturage basabwa kubikoresha bakabibyaza umusaruro bakiteza imbere ari nako bateza imbere akarere n’igihugu muri rusange”.

Abaturage ba Mirama bavuga ko uyu mwaka bawufata nk’uwibisubizo ngo kuko byinshi mu byo basabye ubuyobozi bwabo kubakorera bari kubigezwaho,birimo isoko ,umuhanda ndetse n’ivuriro.

Isoko ryatwaye miliyoni 143 baritegerejeho ibisubizo bibarinda imvura n’izuba
Abacururizaga hanze bagiye gucururiza ahasakaye
Abatuye i Mirama bagaragaza akanyamuneza kubera isoko bubakiwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA