Gucanira umuhanda Nyagatare-Mirama byatumye bongera amasaha yo gukora
Imibereho

Gucanira umuhanda Nyagatare-Mirama byatumye bongera amasaha yo gukora

HITIMANA SERVAND

March 17, 2026

Abatuye mu Mudugudu wa Mirama, Umurenge wa Nyagatare bavuga ko kuba barashyiriweho amatara yo ku mahanda byabahaye umutekano ndetse bituma bongera n’amasaha yo gukora.

Ibi barabigarukaho mu gihe hagiye gushira ukwezi bacaniwe ku muhanda Nyagatare Mirama waherukaga gushyirwamo kaburimbo.

Abahatuye n’abahakorera bavuga ko uyu muhanda ugicanirwa hahise hahindura isura haba heza cyane by’umwihariko mu masaha ya nijoro.

Ni amatara kandi yatumye bizera umutekano binatuma bongera amasaha yo gukora.

Umwe muri abo baturage witwa Nkurunziza Thadeo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni iby’agaciro kuba uyu muhanda waracaniwe. Ubundi aha nko mu gihe cy’imvura guhera saa moya habaga hari umwijima ku buryo kuhanyura hateraga ubwoba. Urabona haturanye n’igishanga kirimo ishyamba ku buryo abanyarugamo bashoboraga kwihishamo wazamuka uri umwe bakakwambura.

Nyamara ubu uyu munsi kuhagenda nijoro ubona ari nka kumanywa ku buryo saa tatu urujya n’uruza ruba rukiri mu muhanda.

Ngwabije Nathan na we agira ati: “Uyu muhanda kuba waracaniwe byaduhaye umutekano. Ikindi ni uko abantu benshi batuye Mirama bakorera ibikorwa byabo mu Mujyi wa Nyagatare. Amasaha yo gukora kuri bo yariyongereye kuko batakikanga gutaha mu mwijima. Ibi rero biragira impinduka nziza ku mikorere yacu no kwiteza imbere.

Mukarutesi Ange nawe yunzemo ati: “Gucanira uyu muhanda ni inyungu muri rusange ariko by’umwihariko kuri twe abagore twikorera ubushabitsi, wajyaga nko mu isoko Nyagatare n’ahandi ugatanguranwa n’amasaha, kugira ngo uzamuke aha hakibona. 

Ni mu gihe buriya mu masoko abakiriya baboneka ku mugoroba abantu bavuye mu kazi.Ubu rero turi gukora akazi kacu ntacyo twikanga.”

Ubuyobozi buvuga ko uwo muriro bari bawusezeranyije abaturage bityo ko imvugo ibaye ingiro aho basabwa na bo kubishingiraho bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague agira ati: “Iyo

twitegura ibikorwa tuzashyira mu ngengo y’imari twegera abaturage bakaduha ibitekerezo ku byihutirwa bakeneye gukorerwa.Ni muri urwo rwego umwaka ushize abaturage ba Mirama bifuje umuhanda wa kaburimbo ,turawukora hanyuma turanawucanira kugira ngo abawukoresha bagire umutekano.

Turabasaba rero kubyaza umusaruro iki gikorwa remezo kikaborohereza mu kwiteza imbere, bagakoresha igihe neza kuko batagitanguranwa n’amasaha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ibikorwa byo gucanira uyu muhanda ureshya n’ibirometero 2.5 no kuwushyiramo kaburimbo byose hamwe byuzuye bitwaye miliyari 2, 95 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abatuye Mirama barashima ko umuhanda wabo wacaniwe byongera icyizere ku mutekano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA