Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batujwe mu Mudugudu wa Murama, bavuga ko bazungukira byinshi ku ikorwa ry’umuhanda ya kaburimbo iri kuhubakwa, uzaborohereza mu ngendo bakoreshamo inyunganirangingo zangirikiraga mu muhanda mubi wari uhasanzwe.
Abaturage barabigarukaho mu gihe mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare hari gukorwa uwo muhanda wa kaburimbo ica mu Mudugudu wabo irimbanyije.
Bavuga ko bishimira iterambere bari kugezwaho kuko bituma hari inzitizi bari bafite bagenda bavamo.
Mu byo bagarukaho ni uburyo bwo gukora ingendo bava mu ngo zabo bagana mu bice bitandukanye cyane mu mujyi wa Nyagatare kuko ariho bakenera serivisi kenshi.
Habimana Twaibu agira ati: “Urumva mu bibazo twagiraga harimo n’umuhanda mubi urimo ibinogo n’imikuku. Niba umuntu agendera mu igare ry’abamugaye byamugoraga cyane agatinda mu nzira Yemwe n’igare rikangirika vuba. Hari uba afite akaguru kamwe ariko agendera kuri velo moteri. Nawe iyo umuhanda ari mubi umutura hasi kuko nta kwiramira aba afite.”
Akomeza agira ati: “Kuba rero turi gukorerwa uyu muhanda ubu ni ishimwe kuri twe. Tubonye inzira zitworohereza mu ngendo, kuko batubwira ko umuhanda uzanacanirwa kuko gutaha bizaba byoroshye. Umuntu yashoboraga gukenera kujya kuri Banki ariko imvura yaba yaguye ntugeyo kuko utakwivanayo bityo gahunda zawe zigapfa. Uyu muhanda rero uratubera igisubizo.”
Uretse koroshya ingendo, uyu muhanda ngo uzatuma banongera ibyo binjiza.
Kanobana Julien ati: “Uyu muhanda utumye umudugudu wacu usirimuka, aho abantu batangiye kuza kuwukoreramo cyane. Inzu zacu zazamuye agaciro.Uretse kuyakodesha kandi, natwe tuzagira udushinga twakora bitewe n’ubumuga umuntu afite. Turashima ko ubuyobozi buyobozi butuzirikana bukatugezaho iterambere nkiri”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu mudugudu wari warasezeranyijwe uyu muhanda mu igenamigambi ry’umwaka ushize kuko wifuzwaga n’abaturage cyane kandi impungenge zabo zumvikana.
Hategekimana Fred umunyamabanga nshingwabikorwa bw’Akarere ka Nyagatare yagize ati: “Ni byo uyu mudugudu watujwemo abamugariye ku rugamba uri mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare bifuje ko bubakirwa kaburimbo ibahuza n’umujyi, kandi dusanga bikenewe.”
Yakomeje avuga ko igisigaye ari uko abaturage bitegura kuwubyaza umusaruro, ukazabafasha kunoza imibereho yabo ikarushasho kuba myiza, bakaniteza imbere muri rusange.


