Abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’imvura igwa amazi akabasanga mu bicuruzwa byabo bikangirika, kuko nta miyoboro iyatwara ihagije ihari.
Abo bacuruzi bavuga ko ubusanzwe bubakiwe isoko ryiza risakaye hose, ariko ritahawe imiyoboro y’amazi zifite ubushobozi bwo kuyatwara, bituma iyo imvura iguye amazi yisuka aho bacururiza ari benshi akabangiriza ndetse n’ubucuruzi bwabo bugahungabana.
Mutesi Ange ucuruza ibiribwa yagize ati: “Iri soko nta miyoboro ifite ubushobozi bwo gutwara amazi bituma iyo imvura iguye nubwo tutanyagirwa kuko risakaye ariko amazi adusanga imbere akatwangiriza. Urabona ibi bicuruzwa hari ibiba ari amafu, umuceri n’ibindi byangizwa n’amazi tukagira igihombo.”
Yongeyeho ati: “Turifuza ko ubuyobozi bwadukorera imiyoboro itwara amazi, bityo bakaturinda ibihombo kuko turakora tukabasorera. Iki kibazo twagiye tukimenyesha abayobozi ariko ntiturabona igisubizo.”
Kagabo Emmanuel na we agira ati: “Iyo imvura iguye turahomba biturutse ku mazi adusanga aho ducururiza. Ubusanzwe urebye uko isoko ryubatse twakabaye tunacuruza n’igihe imvura iri kugwa kuko risakaye, Ariko iyo iguye turahungabana, uretse n’ibyangizwa n’amazi, no gucuruza birahagarara kurwana no kubyimura. Ubuyobozi bukwiye kutwumva bukadukiza aya amazi.”
Umuyobozi w’abacururiza mu isoko rya Nyagatare Mathilde Murebwayire avuga ko iki kibazo kibangamiye ubucuruzi cyamenyeshejwe ubuyobozi bw’Akarere bunafite iri soko mu nshingano.
Umuyobozo w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, ushinzwe iterambere ry’ubukungu,avuga ko hari ibiri gukorwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo.
Ati: “Ubusanzwe iri soko risanzwe rifite imiyoboro yagenewe gutwara amazi, ariko abarikoreramo bagaragaza ko arenga akabasanga aho bakorera. Mu biri gukorwa rero ni uko hari itsinda ry’abatekinisiye bari kugikurikurana no gusuzuma neza imiterere yacyo nuko cyakemuka hanyuma raporo izavamo tukazayishingiraho mu gushaka uko iki kibazo gikemuka.Tuzaba twabonye ibisabwa hanyuma bikorwe abacuruza be kongera kubangamirwa.”
Isoko rya Nyagatare ricururizwamo kandi rikanaremwa mu buryo rusange ku munsi w’isoko wo ku wa Kane, aho riremwa n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

