Nyagatare: Mu kwezi kumwe, 91 bafunzwe bakekwaho gukoresha  ibiyobyabwenge
Ubutabera

Nyagatare: Mu kwezi kumwe, 91 bafunzwe bakekwaho gukoresha  ibiyobyabwenge

HITIMANA SERVAND

March 24, 2026

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, igaragaza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe abantu 91 batawe muri yombi mu Karere ka Nyagatare bakurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Ibi Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent, yabigaragaje mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano bari mu bukangurambaga bwo kurandura no gukumira ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Mwumvise ko kuva ubukangurambaga butangiye taliki ya 8 Gashyantare, 91 bamaze gufungwa.”

ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent agaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge zirimo ibihano biremereye, kwangiza ubuzima n’iterambere ry’imiryango,agasaba abaturage kwitandukanya nabyo.

Ati: “Dufata umwanya munini wo kwigisha kuko ntabwo icyigambiriwe ari uguhana. Icy’ibanze ni uko abaturage bamenya ububi bw’icyabagonangisha n’amategeko bakirinda. Ibiyobyabwenge rero bigira ingaruka ku bihano biremereye, aho ubufatiwemo ashobora gufangwa imyaka 20 ndetse hari igihe bigera no kuri burundu.”

Akomeza agira ati: ”Mutekereze gufungwa igihe nk’icyo igihombo kiri ku wafunzwe ndetse no ku muryango yari afitiye akamaro. Uretse ibihano, mutekereze no ku iyangirika ry’ubuzima. Izi nzoga mwumva z’inkorano ziri kudutwara abantu. Abaturage ba Nyagatare rero turabasaba ubufatanye mu kurengera ubuzima turwanya ibiyobyabwenge n’izi nzoga z’inkorano.”

Yongeraho ko uretse ibiyobyabwenge abantu bari basanzwe bahanirwa, ubu hiyongereyeho n’abakora inzoga zitemewe zinica abantu.

Ati: “Muri aba bantu bafunzwe harimo n’abakoraga za nzoga zitemewe. Ni abantu bafataga ibintu byangiza bakabivangavanga ubundi bagashyira ku isoko, ababinyoye bagatangira kwangirika inyama zo munda yemwe hari n’abagiye bapfa. Ibi byose rero abaturage bumve ko bihanwa n’amategeko babicikiho.”

Bamwe mu bakoresheje ibiyobyabwenge bakebura bagenzi babo batekereza ko babishakiramo ubuzima.

Hakorimana Claude agira ati: “Nabifatiwemo ndanabihanirwa aho nafunzwe imyaka ibiri. Aho ngarukiye nasanze abandi baransize, ibyo nitaga inyungu bimbera igihombo. Nabwira buri wese ko nta keza kabyo ahubwo n’ubitekereza abitere umugongo kuko bidindiza umuntu bikanamutesha agaciro.”

Ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge burakomeje mu Karere ka Nyagatare, aho ibifashwe byangiririzwa imbere y’abaturage kugira ngo bagire amakuru ahagije kuri byo n’ingaruka zabyo.

Mu bukangurambaga buri gukorwa hafatwa ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwe, uru ni urumogi
ACP Kanyamihigo ukuriye Polisi mu ntara y’Iburasirazu asaba ab’i Nyagatare kurwanya ibiyobyabwenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA