Nyagatare: RAB yanyomoje abavuga ko bafata ubwishingizi bw’amatungo ntibagobokwe
Ubukungu

Nyagatare: RAB yanyomoje abavuga ko bafata ubwishingizi bw’amatungo ntibagobokwe

HITIMANA SERVAND

November 23, 2025

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), bwanyomoje gufasha aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bijujutira kuba baritabiriye gufata ubwishingizi bw’amatungo ariko bakaba batagobokwa igihe bahuye n’ibyago.

RAB yabigarutseho mu gihe bamwe mu borozi bo muri ako Karere bavuga ko babangamiwe no kuba ubwishingizi bw’amatungo bafashe ntacyo bubamariye kuko ya matungo iyo agize ikibazo ntacyo babafasha.

Aba borozi bavuga ko iyo bari gushishikarizwa gushyira amatungo yabo mu bwishingizi bizezwa ibitangaza nyamara bagira ibibazo bakabura ababatabara.

Tumusime James, umwe muri abo borozi, yagize ati: “Iyi gahunda tukiyibwirwa bahise byitabira ntanga ubwishingizi bw’inka zanjye. Gusa icyambabaje ni uko nabwirwaga ko inka igize ikibazo nakwishyurwa nyamara ubu maze gupfusha inka 6 nta kintu mpabwa. Narirutse nkora ibisabwa ariko ntibagira icyo bampa.”

Akomeza agira ati. “Biragoye kuba nabwira abandi ibyiza by’iyi gahunda kandi nanjye ntacyo nafashijwe. Turasaba ko ibyo twizezwa byajya bishyirwa mu bikorwa.”

Ku rundi ruhande hari aborozi bavuga ko kutishyurwa byaba bituruka ku kudakurikirana ubworozi bwabo no gutangira amakuru ku gihe.

Munyura Jean Bosco uhagarariye aborozi i Karama mu Murenge wa Karangazi, agira ati: “Ariko hari bamwe mu borozi batita ku masezerano bagirana n’ibigo by’ubwishingizi. Iyo udakurikiranye ibibera mu bworozi bwawe ngo umenye inka ikibazo yagize uhite ubwira abaganga b’amatungo bakore raporo ku gihe bikurikiranywe, usanga iyo bikozwe bitinze bitemerwa.”

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko hari ibiri kunozwa kugira ngo iyi gahunda y’ubwishingizi ibe nta makemwa.

Kayumba John uhagarariye RAB na mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, yavuze ko Leta yifuza ko aborozi bakora ubworozi butabashyira mu gihombo bityo biteguye gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza iyo gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta kandi twifuza ko yakwitabirwa na buri mworozi kugira ngo abantu bakore ubworozi bwinjiza amafaranga. Kugira ngo bikorwe nk’ishoramari rero bisaba ko habaho ubwishingizi kugira ngo hirindwe ibihombo bya hato na hato. Turakorana n’aborozi ndetse n’abafite ibigo by’ubwishingizi ku buryo imbogamizi zirimo zakurwamo.”

Akomeza avuga ko icyo aborozi bakeneye ari gusobanukirwa mbere yo kwinjira muri iyi gahunda.

Ati: “Ingorane usanga hari abinjira mu bwishingizi batasomye neza icyo amasezerano avuga ku byishingirwa. Hari ibyo umworozi aba asabwa n’ibyo umwishingizi asabwa. Hari igihe rero itungo rigira ibibazo biturutse ku mworozi araje ishyirwa akuma ko arenga ye nyamara ariko amasezerano abiteganya.”

Ndorimana Deny ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare, asaba buri ruhande gukora ibishoboka kugira ngo gahunda y’ubwishingizi yitabirwe.

Ati: “Ni byiza ko iyo hari ibibazo muri gahunda nk’iyi biganirwaho. Abatanga serivisi z’ubwishingizi basabwa gufasha aborozi mu buryo bishoboka bwose bagasobanukirwa iyi gahunda bakumva n’inyungu zayo.”

Ubuyobozi na bwo bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo aborozi bakore ubworozi bwishingiwe, baruheho kubona inyungu zibuturukaho kandi bagire uruhare mu ieterambere rirambye ry’ubworozi.

Ubuyobozi bwizeje ubufatanye muri gahunda y’ubwishingizi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA