Nyagatare: Rwimiyaga abakobwa babyariye iwabo bataka gutereranwa n’imiryango yabo
Imibereho

Nyagatare: Rwimiyaga abakobwa babyariye iwabo bataka gutereranwa n’imiryango yabo

HITIMANA SERVAND

October 31, 2024

Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Rwimiyaga batewe inda bakabyarira iwabo bavuga ko batereranwa n’imiryango yabo bamwe bakanameneshwa ngo bikarushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abo bakobwa babigarukaho bavuga ko hari abagiye bahura n’ibibazo byo gutwara inda bagatereranwa n’imiryango yabo ndetse hari n’abirukanwa n’ababyeyi.

Uwahinduriwe izina akitwa Uwimana Joyce yabwiye Imvaho Nshya uko yagowe n’ubuzima nyuma yo kumenya ko atwite.

Agira ati: “Naterewe inda ahantu nakoraga akazi ko mu rugo.Nari nagiye mu kazi kuko iwacu batishoboye twari mu buzima bubi, narahagaritse amashuri ubundi ngafasha mama guca inshuro. Bandangiye akazi ariko biza kutambera byiza kuko natwaye inda ndetse biba ngombwa ko ngaruka mu rugo. Iwacu kubyakira byarabananiye bansaba gusanga uwanteye inda, byatumye njya kwa bene wacu kubyarirayo. Kuri ubu mbayeho nabi ndetse n’umwana ni uko.”

Akomeza agira ati: “Nubwo tuba twaguye muri uyu mutego ariko abenshi bitubaho tutabyifuza. Ubuyobozi bukomeze kutuzirikana nibura abakeneye kwiga bakaba bakwigishwa imyuga bakareba ko bazibeshaho n’abo babyaye.”

Uwahawe izina rya Kabera Teddy na we agira ati: “Akenshi abakobwa hari abagwa mu bishuko by’ababaruta cyangwa abo bangana bakabatera inda. Ku mukobwa iyo atwaye inda hari aho birangirana n’amahitamo ye yari afite yo kwiga no gutegura ubuzima bwe.Umukobwa utewe inda n’umuhungu bigana we ava mu ishuri nyamara umuhungu akikomereza nk’aho ntacyabaye.Turasaba ko twahabwa andi mahirwe abashoboye gukomeza kwiga bakabikomeza ,abandi bakaba bakomereza mu myuga.”

Abo bakobwa bavuga ko uku gutereranwa no kugirwa ibicibwa biri mu bishobora gutuma uwatwaye inda itateganyijwe ashobora kugerageza kuyikuramo.

Ababyeyi ntibavuga rumwe ku buryo bwo kwakira uwabyariye iwabo.

Mukayivara agira ati: “Ubundi niba hari igitera agahinda ni inkuru ikubwira ko umukobwa ufite mu rugo atwite. Hari igihe uba wamutangangaho byinshi birimo n’amashuri.Kutakuzanira ya mpamyabumenyi nk’abandi ahubwo ukumva yatewe inda bituma rimwe na rimwe haba umujinya utuma unamwirukana mu rugo.”

Nayituriki we avuga ko ibibazo byabaye ku mwana bidakwiye gutuma acirwaho iteka.

Ati: “Njye mfite umukobwa wabyaye ndamwakira ndetse nyuma ansigira umwana ajya gushaka akazi.Ubu yaje no gusabwa barankwera ndamushyingira. Ibiba byabaye rero mbona abantu bakwiye kubyakira nkuko bakira ibiba byakozwe n’abahungu babo batera izo nda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Antoney avuga ko icyo kibazo gihari ariko hari byinshi bikorwa birimo kwegera imiryango igafashwa kwakira ibiba byabaye.

Ati: “Mu byo dukora hari ibiganiro bifasha aba bakobwa babyariye iwabo kwiyakira no kwakirwa n’imiryango yabo.Ikindi tureba niba hari abacikishirije amashuri kandi bifuza kuyasubiramo bagafashwa.Igikomeye nanone tureba niba uwatewe inda yari akiri umwana tugakurikirana uwayimuteye kugira ngo ahabwe ubutabera.

Akomeza agira ati: “Mu bukangurambaga dukora dusaba ababyeyi b’imiryango kumva ko uba yatwaye inda aba akiri umwana wabo bityo ko badakwiye kumwirukana cyangwa ngo bamubuze amahwemo.”

Umurenge wa Rwimiyaga ubarizwa mu Karere Ka Nyagatare kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abakobwa baterwa inda zitateguwe mu Ntara y’Iburasirazuba.Umwanya wa kabiri haza Akarere Ka Gatsibo na Bugesera ku mwanya wa gatatu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA