Kabarungi Scovia w’imyaka 52 wari utuye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yashyinguwe n’umuryango we nyuma yo guterwa icyuma mu nda na muramu we agahita apfa.
Kuwa 22 ni bwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi watewe icyuma mu nda na Muramu we uvukana n’umugabo we. Abatabaye uwo muryango bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa kinyamaswa yishwe n’umwe mu bagize umuryango we. Bavuga ko imfu nk’izi zikomeje kubatera ubwoba aho hari abatakigira Icyo batinya cyane nk’igikorwa kibi nk’iki cyo kumena amaraso.
Rwamwojo James yagize ati: “Uyu mubyeyi yaratubabaje. Ateshejwe kurera abana be, avutswa ubuzima ku maherere gusa. Ikibabaje kurushaho ni ukwicwa na muramu we. Ni amahano mu muryango.” Abaturanyi bavuga ko urupfu rwa Kabarungi Scovia rufitanye isano n’amakimbirane yo nu muryango.
Ibi kandi binemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire Rutayisire Sam yagize ati: “Kabarungi yatewe icyuma mu nda na muramu we biza kumuviramo gupfa. Ni urupfu rukomoka ku makimbirane yari mu muryango aho hari umwe mu banyamuryango waherukaga gupfa hanyuma ya myumvire yo mu giturage bavuga ko ngo yaba yarozwe n’uwo wishwe. Ni mu gihe nyamara ibipimo byo kwa muganga byari byagaragaje ko uwavugwaga ko yarozwe yari arwaye kanseri.”
Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abafitanye ibibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Kugeza ubu ukekwa kwica uyu mugore yarafashwe kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha cy’ubwicanyi.