Nyagatare: Byinshi ku busitani buzahindura isura y’umujyi bunazamure iterambere
Ubukungu

Nyagatare: Byinshi ku busitani buzahindura isura y’umujyi bunazamure iterambere

HITIMANA SERVAND

November 27, 2025

Abagenda mu mujyi wa Nyagatare bahamya ko icyanya cyagenewe ubusitani bugezweho burimo kuhubakwa buzabafasha kwiteza imbere kubera abahagenderera, bazajya bagira abo bahahira ndetse bukazanafasha urubyiruko kubona internet y’ubuntu.

Ubwo busitani buzaba bwegereye inzu zicuruza iby’ibanze nkenerwa harimo ibinyobwa, ibiribwa, hari interineti, bikazagira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Ntezimana Emmanuel ukora akazi ko gutwara moto agira ati: “Aha hantu hari ibihuru. Batangira kuhakora twarahageraga tugashungera twibaza ikizavamo. Ubu rero hatangiye kuba heza batubwira ko ari ubusitani umuntu wese yemerewe kujya aza akaharuhukira.

Natwe mu kazi tugira twari dukeneye ahantu nkaha. Ni ahantu umuntu azaba yabona icyo kunywa, hari amafu, byoroshye kureba amakuru yo hirya no hino kubera ko bazashyiramo interineti.”

Mutegwaraba Angel wiga muri kaminuza na we avuga ko aya ari amahirwe biteguye kubyaza umusaruro.

Ati: “Hari ibikorwa byinshi tugira bikenera interineti ifite imbaraga. Akenshi nk’umunyeshuri kubona mega ukoresha ku bintu wagakoreshejeho wifi byatugoraga. Muri ubu busitani rero twiteguye kubikoresha yaba ku bijyanye n’amasomo, ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu bijyanye n’ikoranabuhanga bizanira umuntu inyungu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yavuze ko gutunganya ubusitani ari kimwe mu bikorwa bizatuma umujyi urushaho kugira isura nziza, bukanafasha abawugana n’abawutuye kubona ibyibanze nkenerwa.

Ati: “Tuzashyiramo internet kugira ngo urubyiruko rwiga muri izi kaminuza ebyiri dufite, UR na East Africa, abiga mu mashuri yisumbuye n’abandi babone iyo internet kandi bayibone ahantu hisanzuye ku buryo bibafasha gukora ubushakashatsi bwe no mu masaha ya nimugoroba. Hazaba ari ahantu kandi umuntu yaruhukira bikamufasha gutegura ibikorwa bye cyangwa gutanga imigendekere myiza y’akazi ke.”

Yongeyeho ati: “Uyu mushinga washowemo agera kuri miliyoni 465 aho ugeze ku kigero cya 90%, witezweho impinduka nziza ku isura y’umujyi ndetse no gufasha abaturiye n’abawugenda.”

Ubu ibikorwa biri gukorwa ni ukunoza inzira, gushyiramo intebe, internet, gutunganya amazi yubakiwe muri ubwo busitani n’amashanyarazi.

Imirimo yo gutunganya ubusitani iragana ku musozo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA