Nyagatare: Ubwanikiro bwa miliyoni 760 Frw buzarinda abahinga urusenda ibihombo
Ubukungu

Nyagatare: Ubwanikiro bwa miliyoni 760 Frw buzarinda abahinga urusenda ibihombo

HITIMANA SERVAND

January 26, 2026

Bamwe mu bahinga urusenda mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko ubwanikiro bari kubakirwa mu Murenge wa Rwempasha,buzatuma batongera kugira igihombo baterwaga no gutakaza umusaruro wangirikiraga mu gusarura kwanika no kuwubika mu buryo butujuje ubuziranenge.

Abahinzi b’uburusenda bavuga ko kutagira ubwanikiro bwabugenewe byabatezaga igihombo.

Ni mu gihe ngo biyeguriye guhinga iki gihingwa kiri mu bihingwa byoherezwa ku masoko yo hanze y’igihugu aho biba bisaba ko ruba tufite ubuziranenge bwuzuye.

Mutsinzi Aime yagize ati: “Igihingwa cy’urusenda ni igihingwa ngengabukungu aho ukitayeho kiguha amafaranga menshi. Gusa iyo duhinga tudafite uburyo bwiza bwo kurusarura ngo turwanike ahantu hizewe bituma hari rwinshi rwangirika rugapfa ubusa kuko abaguzi batarwemera rutujuje ubuziranenge.”

Yongeyeho ati: “Ibi byarushagaho kutugora iyo twasaruraga mu gihe cy’imvura noneho ukaba ufite hantu hato ho kurushyira mu gihe ufite umusaruro mwinshi.

Ubu dufite icyizere ko ubwo turi kubakirwa ubwanikiro bwujuje ibisabwa ubuhinzi bwacu bugiye kurushaho gutera imbere ndetse bukatwungura cyane.”

Murebwayire Juliet nawe agira ati: “Ubu bwanikiro turi kubakirwa ni igisubizo ku bahinzi. Ibi biradutera imbaraga ku buryo bigiye gutuma abantu bongera n’ubuso bakoreraho kuko impungenge ku gihombo zigabanyutse.

Turashima ubuyobozi bwatekereje kutugezaho iyo nyubako. Twagiraga umusaruro upfa ubusa ugafatwa nk’ibisigazwa, waba usaruye nka toni 3 ugasanga nk’ibilo 600 bibaye imfabusa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kivuga ko ubu bwanikiro buri kubakwa hagamijwe gutuma ubuhinzi bw’urusenda bwiyongera rukaboneka ku bwinshi no mu bwiza, nkuko byagarutsweho na Niyonshuti Jean Paul, umukozi muri NAEB ukurikirana imirimo y’ubwo bwanikiro.

Ati: “Ubu bwanikiro buzaba bufite ibikoresho bigezweho bizafasha mu kubika no gutunganya umusaruro w’urusenda. Bufite imashini zumisha urusenda, izironga ku buryo ntaho umusaruro uhurira n’ibiwangiza, hagamijwe kugira umusaruro mu bwinshi no mu bwiza. Bizadufashiriza abahinzi kudatakaza umwanya batakazaga banika bananura.”

Yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bwanikiro, bwo iyo nkuru yandikwaga, imirimo yo ku bwubaka yari igeze kuri 69,05%; bikaba biteganyijwe ko buzuzura butwaye ingengo y’imari ya miliyoni 760 570 131 hatabariwemo ibikoresho.

Bufite ubushobozi bwo kwakira toni 10 mu minsi ibiri ari nacyo gihe cyo kumisha urusenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yagize ati: “Abaturage bacu rero turabasa kunoza ibyo bakora bagakora cyane kugira ngo babyaze umusaruro aya mahirwe yo kwegerezwa igikorwa remezo nk’iki Leta iba ibubakiye.”

Yibukije ko icyerekezo Akarere kafashe ari uko kagira ishoramari rishingiye ku buhinzi n’ubworozi, by’umwihariko ibihingwa  bihingirwa isoko mpuzamahanga rituma abarikora bihuta mu iterambere, asaba abahinzi kubukora kinyamwuga.”

Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare buvuga ko muri ako karere urusenda ruhingwa kuri hegitari 292 aho kuri hegitari imwe hera toni 12.

Imirimo yo kub aka ubwanikiro igeze kuri 69%

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA