Nyagatare: Umugabo yakubise umugore we amwangiza isura
Amakuru

Nyagatare: Umugabo yakubise umugore we amwangiza isura

HITIMANA SERVAND

March 17, 2026

Mukamugema Fortunee wo mu Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga, ari kwivuza inkoni yakubiswe n’umugabo we wari wasinze zikamugiraho ingaruka zirimo kwangirika mu isura ndetse no kubyimba amaboko, agasaba ko uwamuhohoteye abihanirwa.

Mukamugema avuga ko umugabo we witwa Kalisa Callixte yatashye nijoro yasinze agasanga yaryamye atangira kumutuka amubwira ko yamukubita akamukuramo amaso, ibyo ngo byakurikiwe no kumukubita cyane.

Ati: “Yaje mu gicuku ndamukingurira ariko yasinze cyane. Namwimye amagambo kuko yari asanzwe ankubita nsubira kwiryamira ansanga mu buriri ankubita amakofe mu maso ambwira ngo arayakuramo.

Yakomeje kunkubita ngerageza guhunga ari bwo noneho yafataga inkoni arankubita cyane. Nabimenyesheje ubuyobozi kandi ndifuza ko ihohotera yankoreye yakurikiranwa akabihanirwa.”

Uwo mubyeyi w’imyaka 48 avuga ko ubu atari kugira icyo abasha kurya agakeka ko inkoni yakubiswe zagize ingaruka no ku menyo kuko ababara cyane.

Abaturanyi bagaya imyitwarire y’uyu mugabo bafashe nk’ubunyamaswa.

Muhire Damascene yagize ati: “Twese twumiwe tubonye uko uyu mubyeyi yabaye.  Uyu mugabo yitwaye nk’inyamaswa pe! Icyo twakoze nk’abaturanyi ni uko atari kuducika twamufashe tumushyikiriza ubuyobozi ubwo ababishinzwe na bo barakora ibyabo.”

Mukeshimana Oliva na we yagize ati: “Ibi ntabwo ari ubumuntu ni ubunyamaswa.  Ese buriya ntiyari amwishe? Ariko buriya umuntu ugira undi kuriya babana mu nzu aba yumva urwo rugo rugana he?

Abantu bafite ibyo bapfa babiganiraho babona ntaho bahuriza umwe akajya ukwe ariko bose ari bazima. Izi nkoni ziteye ubwoba, uriya mugabo akwiye kubiryozwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abagize umuryango kubahana no kurinda ituze ry’umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe I mibereho myizay’Abaturage  Murekatete Juliet yagize ati: “Ababana nk’umugore n’umugabo bakwiye gucika ku bijyanye n’ihohotera kuko bihungabanya ituze ry’umuryango. Nubu turi mu bukangurambaga burimo no kurwanya ihohotera. Abakibyiziritseho ntibazihanganirwa.

Ikindi dusaba ababana badasezeranye kwegera ubuyobozi bukabasezeranya kuko imibare myinshi igaragaza ko biri mu biteza amakimbirane anavamo ihohotera rikomeye. “

Uwo mugabo Kalisa yafashwe aho yajyanwe kuri sitasiyo ya RIB ya Bugaragara mu gihe umugore yagannye ibitaro bya Nyagatare kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Uwo mugore yabwiye Imvaho Nshya ko we n’umugabo babana batarasezeranye ndetse ngo  nta mwana barabyarana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA