Turimumahoro Celestin wo mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare ukiri urubyiruko, watangije Umushinga wo gukora Ibiryo by’amatungo mu bisigazwa by’imyaka biha akazi abaturanyi n’aborozi babona ubwatsi bw’amatungo.
Abaturanyi bavuga ko bagiriye umugisha muri uyu mushinga bahabona akazi kabafasha mu mibereho yabo.
Nyirarenge Marie Chantal agira ati: “Uyu mushinga twawungukiyemo mu buryo bwinshi.Twahabonye akazi kaduhemba ariko hari n’ibisigazwa by’imyaka duhinga byapfaga ubusa ubu arabitugurira tukabibonamo amafaranga.
Ngarutse ku kazi nkora hano kamfasha kubonera abana ibyo bakeneye aho nkorera amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 60 ku kwezi, byatumye mbasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe mu gihe ubundi byananiraga.”
Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko mu gihe maze nkora aha ubu nabashije kwigurira amatungo magufi. Njye mushimira ko yashoboye gukora ibituma natwe duhindura imibereho.”
Turimumahoro kandi anashimirwa n’abo aha servisi zo kugurisha Ibiryo by’amatungo.
Rutagengwa Steven agira ati: “Ni ishema mu borozi twabonye aho dukura Ibiryo by’amatungo yacu. Ubusanzwe hari abageragezaga gucopa nk’ibigorigori ariko we yazanyemo uburyo bwo kubivanga n’ibindi bikenewe bikaza ari nka sondori, Inka zirabikunda cyane kandi zikongera umukamo. Muri rusange yaturindiye amatungo inzara.”
Turimumahoro avuga ko igitekerezo cyo gukora Ibiryo by’amatungo mu bisigazwa by’imyaka yakigize kuko yabonaga agace atuyemo hera imyaka myinshi ibisigazwa bigatwikwa nyamara ari nako ufite amatungo agorwa no kubona ibyo kuyagaburira.
Yaje kugaragaza umushinga we kuri ubu utaramara imyaka ibiri awutangije, ariko muri uyu mwaka wegukanye igihembo cya miliyoni 20 gitangwa na Youth connect.
Mbere yo kubona iki gihembo yakoreshaga abakozi 10 bahoraho ndetse n’abandi ba nyakabyizi none yizera ko azabongera.
Agira ati: “Maze kubona ikibazo gihari nagiye ku mbuga nkoranyambaga nshakaho ubumenyi bumfasha gushyira mu bikorwa umushinga wanjye.Ubu nakoraga ibiro 500 ku munsi ariko nyuma yo gushimirwa tukabona igihembo tugiye kuzamura ubushobozi aho nteganya ko mu myaka itanu iri imbere nzaba nkoresha abakozi 100.
Ubwo yagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko abihangira imirimo ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Ati: “Ni iby’agaciro tubonye abantu nk’aba bagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage. Urubyiruko rukwiye kubigiraho ndetse ubuyobozi nabwo bukora ibishoboka mu kubegereza ibibafasha mu kongera ubumenyi harimo gushyiraho ibigo bihuguriramo bakongera ubumenyi mu ngeri zitandukanye, bikajyana n’amasomo ku ikoranabuhanga kugira ngo Ibyo bakora bijjyanishwe n’igihe.
Mu gukora Ibiryo by’amatungo Turimumahoro yifashisha ibishogoshogo by’ibishyimbo, soya, ubunyobwa, ibigorigori n’ibitiritiri by’ibigori.