Urubyiruko 40 rwo mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare rurimo abahoze mu buzima bwo ku muhanda n’ababyariye iwabo, bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y’ubumenyingiro, azabafasha guhanga imirimo.
Amasomo bize harimo ubudozi n’ubwubatsi bize mu gihe kingana n’amezi atandatu mu ishuri rya Ntoma TSS, aho bavuga ko ibyo bize bigiye kubafasha guhindura ubuzima bihangira imirimo.
Abahawe aya masomo, bavuga ko bungutse byinshi yaba ibyo bize gukora ndetse n’inama zabarinda gusubira mu buzima bari barimo.
Mukanyirigira Odette yagize ati: “Nyuma yuko mpuye n’ikibazo nkabyara nataye ibyiringiro ndetse numva ko ubuzima burangiye. Ntabwo nari narasoje amashuri kuko narwaye India ndi mu mwaka wa gatanu. Nanze gusubira ku ishuri kuko numvaga mfite ipfunwe. Gusa aho ubuyobozi butumenyeye hari gahunda nziza yo kwiga ibyazadufasha kubona ibyo dukora naraje kandi namenye byinshi.”
Akomeza agira ati: “Ubu mfite ingamba zo gukura amaboko mu mifuka ngakoresha ubumenyi nahawe nkabubyaza umusaruro. Ubu ndi umudozi mwiza cyane kuko mbere yuko tunasoza mu rugo babonye maze kubimenya bamushakira imashini ntangira gukora ku buryo ubu ngiye gukomerezaho cyane ko n’amafaranga y’uyu mwuga nize natangiye kuyarya.”
Ally Musinguzi na we avuga ko kwigishwa umwuga ari umunani ukomeye ahawe n’ubuyobozi.
Ati: “Kwiga umwuga ni impano ikomeye twahawe. Twaje duseta Imirenge noneho bavuga ko tugiye kubaka abatubonaga tuzerera ku muhanda bakaduserereza ngo tugiye kubumba rukarakara. Gusa utaracitse intege agakomeza akaza yagiye abikunda ndetse ubu ndishimira ubumenyi mpakuye.”
Akomeza agira ati: “Uretse ubumenyi bavuga ko nanahakuye gukura mu mutwe no kumenya ibyo nakabaye nkora bitantesha agaciro cyangwa ngo bisuzuguze umuryango wanjye. Ubu rero mfite ingamba zo gukoresha ibyo nize nkaziteza imbere ndetse abari banzi mbere bakabona ko nabaye mushya.
Abasoje amasomo bose bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabashyiriyeho aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko azabafasha kwiyubaka ndetse no kubaka Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet yabasabye gukorana umwete, ubumenyi bahawe bukabafasha kwiyubaka.
Ati: “Urubyiruko rwacu rwigishijwe imyuga turarusaba gukoresha ubumenyi bahawe bibumbira mu makoperakive kugira ngo biteze imbere. Ikindi ni ugukomeza kurangwa n’indangagaciro bagaragaza ko bigishijwe bitandukanye nuko bari mbere.
Nyagatare nk’Akarere kari gutera imbere kanafite amahirwe menshi bashingiraho bashyira mu bikorwa ibyo bize, yaba abize kubaka ubudozi n’ibindi. Bahaguruke bakore rero biteze imbere bityo n’Igihugu kihazamukire.”
Aya masomo y’igihe gito yahawe ururubyiruko ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyingiro.
