Nyagatare: Uwahinduye imyumvire agaya abamushimagizaga ahohotera umugore
Imibereho

Nyagatare: Uwahinduye imyumvire agaya abamushimagizaga ahohotera umugore

HITIMANA SERVAND

March 11, 2026

Nkurunziza Alex utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare avuga ko kwemera guhinduka akava mu bikorwa byo guhohotera umugore hari ababifashe nko kurogwa, akagaya abamushimagizaga mu myitwarire mibi, bamuteye umugongo afashe umwanzuro wo kwita ku muryango we.

Avuga ko mu byahungabanyaga ituze ry’umuryango we harimo ikitwa ikigare, ibiganiro bishukana n’imyumvire mibi ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Ibi ngo biri mu byamudindije ndetse akabaho yumva aramutse yumviye umugore yaba akoze amakosa atakwihanganirwa n’abagabo bagenzi be.

Ati: “Inama nazigirwaga mu kabari, yaba hari ibyo ntumvikanyeho n’umugore nkagirwa inama yo kumuhahamura kugira ngo ntazagira icyo mvuga akamvuguruza. Ni uko nubakiye urugo ku bishuko ngataha nkubita umugore wanjye, kugeza aho amakimbirane yadushoye mu bukene bukabije.”

Nkurunziza akomeza avuga ko aho yumviye inama y’ubuyobozi akemera guhinduka abari inshuti ze bamufashe nk’uwarozwe.

Ati: “Nagize amahirwe yo kugirwa inama ko umugore dukwiye kumvikana ku bikorwa biteza imbere umuryango, numva nkwiye guhinduka. Natangiye kubigerageza nataha aho gutontoma nkamubwira nti wiriwe Cheri? (Aseka), na we yabanje kutajya yikiriza yibaza icyabaye, ariko aza kubona ko mbirimo neza dutangira guhuza no kujya inama y’ibikwiye gukorwa, dutangira kugira amahoro mu rugo.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yo kumbura kenshi mu kabari, bakumva ko nsigaye mfasha umugore wanjye imirimo, abaturanyi batangiye kuvuga ko umugore yandoze. Bati asigaye yirirwa akubura, yoza ibyombo buriya isombe yarayiriye (baninura ko narozwe).Nababwiye ko niba yarandoze kugira ngo ngire amahoro iwanjye, nkore ntere imbere ahubwo akwiye kumpa bwinshi.”

Ati: “Ndagaya abantu banshimaga niyangiriza bakantera umugongo mbaye muzima. Icyo nasaba abagize umuryango ni ugusubiza agatima impembero, bakareba inyungu iri mu gufatanya bakareka kwiyangiriza.”

Umugore wa nkurunziza na we mu buhamya yahaye abagore bagenzi be ni uko yagerageje kugaruza umugabo we ubugwaneza kugeza ahindutse ndetse ubu bakaba bari gutera imbere.

Ati: “Narihanganye, yaba atasinze nkamwegera nkamubwira nti ariko ejo warampemukiye kandi narakubabariye uhindutse byaba byiza tugakora ibiduteza imbere nkaba nanabifashijwemo n’ubukangurambaga bw’ubuyobozi.

Uyu munsi turi amahoro turakora tukunguka turi kugura amatungo, turahinga neza tukeza, turita ku bana aho tubabonera ibyo bakeneye.”

Karangwa scovia, Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare asaba abagize umuryango guharanira impinduka nk’iza Nkurunziza bagaharanira ko umuryango ugira ituze n’ubufatanye.

Ati: “Tuzi ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere ku baturage ndetse no ku Gihugu. Abantu rero ntibakwiye kuwuhanganiramo ahubwo bakwiye kunga ubumwe bakawuha icyerekezo nkuko ingero z’abemeye guhinduka zibitwereka.

Ibi bizatuma tubasha no guhangana n’ibindi bibazo bishamikiyeho birimo guca igwingira mu bana n’ibindi.”

Mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango mu Karere ka Nyagatare hari gahunda yo kwigisha no guhugura imiryango irangwamo amakimbirane, aho bigishwa imibanire myiza kwizigamira, gukorera umuryango igenamigambi n’ibindi.

Nkurunziza n’umugore we barishimira ibyiza bageraho nyuma yo kuva mu makimbirane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA