Nyagatare: Yasabiwe gufungwa iminsi 30 kubera guhohotera umwana w’imyaka 17
Amakuru

Nyagatare: Yasabiwe gufungwa iminsi 30 kubera guhohotera umwana w’imyaka 17

HITIMANA SERVAND

October 4, 2024

Kuri uyu wa 04 ukwakira 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Hagumubuzima Claude uri mu kigero cy’imyaka nka 45 gufungwa iminsi 30 ashinjwa gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 17.

 Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibimenyetso by’ibanze bigaragara ko uregwa yakoze icyo cyaha.

Uregwa arabihakana akavuga ko akwiye gufungurwa akaburana ari hanze.

Nyuma yo kugaragaza imyirondo y’uregwa, ubushinjacyaha bwagaragaje uko icyaha cyakozwe, umushinhacyaha avuga ko Hagumubuzima Claude yahengereye umubyeyi w’umwana akekwaho gufata ku ngufu adahari maze akamusanga mu nzu akamuhohotera.

Hagumubuzima ngo akaba yarinjiye mu nzu nta gihunga cyane ko uwahohotewe n’umuryango we bari bacumbitse mu nzu ze.

Ubushinjacyaha buvuga ko hashingiwe ku kuba nyuma yo Gufatwa uwahohotewe yaratotejwe n’abaturanyi bitewe n’ubushobozi Hagumubuzima Claude asanzwe afite aho atuye,ndetse uwahohotewe akaba yarahise yirukanwa mu nzu babagamo, busaba ko yaburana afunze kuko ashobora no gutoroka ubutabera.

Uregwa yabwiye urukiko ko Ibyo aregwa Atari byo kuko ngo umunsi avugwaho gukora icyaha yari yatashye ubukwe.

Umwunganizi we mu mategeko nawe yavuze ko umukiliya we ari umwere kuko ngo uvuga ko yafashwe atigeze atabaza ngo avuze induru atanagaragaza ko yapfutswe umunwa.

Ubwo uwo mukobwa yabibwiraga umubyeyi we ngo bakaba baritabaje ubuyobozi ari bwo uyu mugabo yafatwaga ndetse uwo mukobwa ajyanwa kwa muganga.

Umubyeyi w’umwana wafashwe ku ngufu utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Imvaho Nshya ko yabwiwe iyi nkuru ubwo yari yagiye guca inshuro agatabazwa n’umuturanyi wari unyuze iwe aje kumureba agasanga umwana arira avuga ibimubayeho.

Ati: “Nahise ntaha njyana nuwo nakoreraga umwana mujyana kwa mu guganga nyuma umugabo aza gufatwa.”

Yongeraho ko Ibi byamugizeho ingaruka aho abaturanyi bamwibasiye bavuga ko yari kumvikana bakamuha amafaranga ariko ntafungishe umukire.

Ati: “Naribasiwe cyane nirukanwa aho nabaga. Abaturage barampigira ndetse bambwira ko ndi ikigoryi mba nasabye amafaranga singaragaze ikibazo kuko n’ubundi ngo atazatindayo. Nishinganishije mu buyobozi kuko imiryango ye imereye nabi. Umwana ntagisohoka kubera kumukomera bavuga ko uwo dufungishije tuzamuzira.”

Hari abaturanyi b’iyi miryango yombi bavuga ko bababajwe n’iyi nkuru ndetse bakanenga ababyeyi gito bangiza abana bangana n’ababo.

Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Ibi byatubereye agahomamunwa.Ni inkuru mbi ku muntu twari dusanzwe dufata nk’umuturanyi wagufasha igihe ugize ikibazo. Gusa niba koko ibi yarabikoze yaba yaratugayishije ariko kandi aba anangije ejo hazaza h’umwana. Ni ibyo kwamaganwa na buri wese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo Claire Uwambayingabire yemeje amakuru ajyanye n’icyo kibazo.

Yagize ati: “Ni byo uyu mugabo wakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri santere ya Gasasa afunzwe na RIB kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Dusaba abaturage kutagira uwo bizera cyane mu gucunga abahohotera abana babo ariko kandi n’igihe babona hari ibimenyetso biganisha ku kuba umwana yahohoterwa hagatangwa amakuru ku gihe.

Yakomeje asaba abaturage cyane abagwa mu byaha nk’ibi kwitandukanya n’imico mibi abantu bakarangwa n’ubupfura, ubunyangamugayo n’umutimana kuko umuntu ubifite byamurinda kugwa mu mabi.

Hagumubuzima Claude ucyekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa ari mu kigero cy’imyaka 45, asanzwe afite abagore batatu yabyayeho abana 10.

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    October 5, 2024 at 7:03 am Musubize

    Abagore 3 ubwo ntibamuhagije! ahubwo baramuroze

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA