Abaturage bo mu kagari ka Shonga mu Mudugudu wa Nyakanoni uhana imbibi n’ahitwa mu Karere ho mu gihugu cya Uganda bavuga ko bashima ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo gukumira inzoga ya Kanyanga kuko yangiza ubuzima ndetse ikabuza abayinywa gukora ibibateza imbere.
Imvaho Nshya ubwo yabasuye kuri uyu mupaka bayigaragariza ko hari itandukaniro rinini hagati yabo n’abaturanyi babo basangiye uyu mupaka birwa binywera kanyanga.
Umupaka wo mu Karere, ntugira imbago karemano ku buryo usanga ubutaka bw’ibihugu byombi bufatanye ndetse na zimwe mu nzu wakeka ko ari mu Rwanda cyangwa Uganda.
Gusa abahatuye bavuga ko baba baziranye bazi naho bagabanira ku buryo usanga ku ruhande rumwe bari kunywa kanyanga ku manywa y’ihangu ariko hino yabo ho ntawuyihanywera.
Abaturage bavuga ko ubuyobozi bwakoze neza gukumira iki kinyobwa cya kanyanga ngo kuko abazirwamo usanga zarabangije.
Rukotana Damas agira ati: “Iyo ugeze hano uhita ubona ko ubuzima bitandukanye.Nubwo ubutaka bufatanye ariko kimwe mu gishobora kukwereka ko ugiye kurenga umupaka ni uko abantu baba basa n’imyitwarire baba bafite.
Ngaho Reba (atungira urutoki umunyamakuru) aba baturanyi buri wese afite agacupa aranywa nk’unywa amazi. Ubu turi saa sita z’amanywa ariko reba basinze bayagaye. Abagabo ,abagore yemwe n’abana baba bakanutse amaso kubera kanyanga.”
Akomeza agira ati: “Ariko hano iwacu urabona abantu baratuje bari mu kazi, abagenda na bo urabona ko ari abantu wabaza bakagusubiza.Ikindi kubera ziriya nzoga buriya uhatinzeho gato mu kanya usanga baba barwana abandi zibatura hasi ukabona ko zibangiriza ubuzima.”
Bateta Dorine na we yagize ati: “Ubuyobozi bwatugiriye neza kuko iyo Kanyanga idakumirwa ubu natwe ni kuriya tuba tumeze.Biriya bituma abantu bapfusha umwanya ubusa ntibakore ibibateza imbere.Nonese ubu niba nagiye mu murima ngasiga bariya batangiye kunywa nkaba ntashye bakinywa noneho banasinze ubwo si igihombo bagize?Ziriya nzoga zangiza ubuzima zikanakenesha.Ntiwatera imbere wirwa mu isindwe.Nikimenyimenyi witegereze uko bambaye urabona ko ziba zanabangije no mu mitekerereze.”
Kabutibya Salmoni wari hakurya gato y’umupaka afite n’iki kinyobwa yagize ati: “Twebwe hano iyi nzoga iremewe.Turayinywa ariko turabizi ko aho bitemewe.Dore ubu ndanayifite ariko sinarenga aha nyifite.Ariko ejo mbaye ntaramukanye kunywa naza ngasura abavandimwe kuko duhorana ,nyine ubwo nkemera nkanywa amazi mpaka ngarutse hano.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare Matsiko Gonzague avuga ko nubwo hari aho usanga umupaka uba ufatanye, ngo mu rwego rwo gukumira kwinjiza bimwe mu bitemewe birimo na Kanyanga,hashyizweho abitwa imboni z’umutekano.
Ati: “Mu Mirenge yose ikora ku mupaka twashyizeho imboni z’umutekano zikora kumanywa na nijoro.Aba ni abaturage baba batuye aho, bazi inzira zose ndetse baziranye n’abaturanyi ku buryo bacunga abashobora kwambutsa ibitemewe birimo na Kanyanga kandi tubona byaratanze umusaruro.Ikindi ni uko abaturage bacu bakwiye gukora neza kwirinda ibiyobyabwenge na ziriya nzoga zitemewe kuko bigira ingaruka ku buzima.”
