Bamwe mu bakora ubworozi bw’inka bororera mu biraro mu Mirenge itarimo inzuri nyinshi mu Karere ka Nyagatare basaba ko na bo bagerwaho n’inkunga zigenewe ubworozi, ntizishyirwe gusa mu Mirenge ibarizwamo inzuri nyinshi. Abo borozi bashimangira ko bitaweho na bo inka zabo zatanga umusaruro utubutse.
Aba borozi bavuga ko hari imishinga myinshi igamije guteza imbere ubworozi, ugasanga yibanda mu Mirenge irimo inzuri nyinshi ahandi hagafatwa nk’ahadakorerwa ubworozi.
Umwe muri bo witwa Murindabigwi Anaclet agira ati: “Mu nama tuzamo mu mishinga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igamije guteza imbere ubworozi, cyane nk’uwa RDDP,usanga bibanda ku Mirenge irimo inzuri nyinshi.
Hari Tabagwe, Rwimiyaga, Karangazi, Katabagemu, Musheli na Rwempasha. Imirenge isigaye abenshi bororera mu biraro ariko barorora. Ubworozi buhakorerwa na bwo bukwiye kwitabwaho izo nkunganire mu bworozi natwe zikatugeraho.”
Aba borozi bavuga ko kubima inkunga bisa nko kwivuguruza kuko ubushakashatsi bugaragaza ko kubona umukamo mwinshi bitareberwa mu bwinshi bw’inka ahubwo bigaragarira mu kugira izo umuntu ashoboye kwitaho.
Umworozi witwa Rutagarama Antony ati: “Twabonye ko umuntu ashobora kugira inka imwe igakamwa litiro 30, mu gihe hari ufite Inka 10 zitayakamwa. Ibi kandi aba ni bo babitwereka mu mahugurwa baduha. Mu bigabanya umukamo harimo no kuzerereza inka zikaruha, mu gihe inka iri hamwe ikagaburirwa igahabwa amazi ikamwa neza.”
Akomeza agira ati: “Muri nkunganire mu bworozi ubu barasaba kugaragaza ubuso wororeraho ugatanga na UPI y’ubwo butaka. Ni gute rero ubu bworozi bukorerwa ahantu hato (mu biraro) butajyanirwa hamwe n’ababukorera hagari, umusaruro ukazigaragaza ku babikoze neza? Niba hatangwa damu (damusheet) kuri nkunganire ya 50% kugera kuri 70% , aya mahirwe akwiye kugera ku mworozi wo mu Mirenge ya Karangazi akagera no ku wa Mukama na Karama n’ahandi.”
Inzobere mu bworozi, Dr Kabangira Gahigana Justus avuga ko ubworozi bwo mu biraro bwitaweho ari bwo bushobora kongera umukamo kuruta kuwushakira ku nka zirisha ku gasozi.
Ati: “Ushaka kongera umukamo ahubwo uteza imbere ubworozi bwo mu biraro (zerograzing). Aha inka uyimenyera ibyo ikeneye na yo ikaguha umukamo uhagije. Urugero natanga ni Akarere ka Gicumbi karusha umukamo Nyagatare nyamara hariya nta nzuri zibayo. Umuturage aba afite Inka ye mu rugo ariko igakamwa bihagije. Aborozi nk’aba rero bakwiye kwitabwaho ndetse no mu kuvugurura ubworozi bikaganisha ku kororera mu biraro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, asaba abakuriye umushinga RDDP kureba ko aborozi bose bari guhabwa amahirwe angana mu kubona inkunga.
Ati: “Ikitari cyumvikanye neza ni uko abasaba inkunga batanga icyangombwa cy’ubutaka bakoreraho. RDDP isobanurire abaturage ko iki cyangombwa atari icy’urwuri, ahubwo ko n’uwororera mu kiraro yatanga icyangombwa cy’aho icyo kiraro cyubatse. Turakorana tunakurikirana ko umworozi wese wumva akeneye iriya nkunganire mu bworozi yayihabwa hadashingiwe ku kuba yoroye inka nyinshi cyangwa nke, kuko ikigamijwe ni umukamo tuzabona”
Koperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare ivuga ko kugeza ubu, haboneka umukamo ungana na litiro zisaga gato ibihumbi 100 ku munsi, aho izigemurwa ku ruganda rw’Inyange ari ibihumbi 70 mu gihe andi agurwa n’abaturage ku makusanyirizo atandukanye.

