Nyagatare: Babangamiwe n’umutobe w’umukorano banywa bigateza urugomo
Imibereho

Nyagatare: Babangamiwe n’umutobe w’umukorano banywa bigateza urugomo

HITIMANA SERVAND

November 29, 2025

Abatuye mu Murenge wa Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’umutobe w’umukorano banywa ukabateza umutekano muke ndetse harimo no kubura ubuzima.

Aba baturage bavuga ko uyu mutobe ukorwa mu ndimu, isukari, amazi ndetse na pakimaya abawunyoye ubangiza cyane rimwe na rimwe bagata ubwenge cyangwa bigakurura urugomo.

Kamuzinzi Alfred yagize ati: “Uyu mutobe ukorwa mu buryo bw’ibanga ugakwirakwizwa mu tubari, aho uwunyoye azahara ndetse rimwe na rimwe gutaha bikagorana.

Ni ibintu biteza umutekano muke aho bikurura urugomo ruturuka ku businzi buba butakigenzurwa na nyirabwo kuko aba asa n’uwataye ubwenge.”

Mukeshimana Donata avuga ko hari umuturage uheruka kuwunywa mu gutaha akiroha ku modoka igenda ikamugonga agapfa.

Ati: “Uyu mutobe uratuzengereje.Usanga abawunyoye basaze  bateza induru mu ngo zabo.

Nkubu hari umuturanyi uherutse kuwunywa hano, atashye ageze kuri kaburimbo kubera atarebaga neza no gucika intege imodoka yamunyuzeho umuyaga uramukubita arazungera yikubita hasi ahita apfa. Abadapfuye bararwana bagakomeretsanya.”

Akomeza agira ati: “Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha uyu mutobe ugacika kuko akenshi aho wengerwa haba hazwi kandi ubuyobozi bw’Umudugudu bubizi bukaryunaho.”

Tumayine Stanislas na we agira ati: “Uyu mutobe narawunyoye ariko nawuvuyeho. Wumva bawita umutobe ariko ni igisindisha gikomeye. Narawunywaga nkarara nivugisha, rimwe na rimwe nkanga kwinjira mu nzu nkarara hanze nkajya kuryama ariko uko ungabanyutsemo.

Urumva byanatuma nica akazi kuko kubyuka ngo njye mu murima ntibyakundaga, naraye ntyo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abakora ibi binyobwa kubicikaho kuko byangiza ubuzima.

Murekatete Juliette, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, ubwo hamenwaga bimwe mu binyobwa byafashwe bikorwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Abakora ibinyobwa bitemewe bakabikwiza mu baturage ntibazihanganirwa. Icya mbere bakwiye kwirinda gushaka inyungu mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.   Abaturage turabasaba kuduha amakuru y’aho ari ho hose bikorerwa, tukabikurikirana.

 Ikindi ubuyobozi mu Mudugudu aya makuru baba bayafite, bareke tujyanemo duce ibi binyobwa kuko uwo bizagaragara ko abihishira abizi azabibazwa nk’umuyobozi utitaye ku nshingano ze.”

Akomeza  yibutsa abakora bakanacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ko amategeko abibahanira.

Ati: “Abakora ibi binyobwa turabasaba kubicikaho kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Itegeko nimero 059 ryo kuwa 04 /12/2023  riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 132  rivuga ko gukora,  gukwirakwiza ibintu bituzuje ubuziranenge bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu,  iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri 5.

Santere ya Kimoramu ni hamwe mu hacururizwa uwo mutobe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA