Abaturage b’ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare bavuga ko baterwa ishema no guturira ahari indaki Perezida Kagame yabayemo ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aho ni ahitwa ku gasantimetero( ubutaka bwa kilometero 3 z’ubugari na kilometero 7 z’uburebure)bwari bufitwe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi kubera uburyo zitwaye zigatsinda urugamba aho haragutse bikagera mu gihugu cyose.
Bataringaya Amonj uturiye aho hari indaki avuga ko bimuteye ishema cyane kuko habumbatiye amateka akomeye y’Igihugu.
Agira ati: “Duterwa ishema n’aya mateka. Ni iby’agaciro guturana n’icumbi ndetse n’ibyari ibiro by’uyoboye Igihugu uyu munsi.
Aha abantu bashobora kubona ari ahantu hasanzwe ari ku musozi, ariko bakwiye kuzirikana ko ariho hari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dufite uyu munsi. Ni intangiriro y’u Rwanda dufite uyu munsi ari yo mpamvu twe tuhafata nk’ah’agaciro cyane.”
Mukanyirigira Dancille wari umurezi ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru na we agira ati: “Aha ni ho havuye Igihugu dufite uyu munsi. Hari indake yari n’ubwikingiro bw’uwari uyoboye urugamba hakaba intebe abayobozi b’ingabo bicaragaho bategura urugamba n’ibindi.
Ni ahantu h’agaciro kuko nushaka kuhumva neza wumveko muri biriya bihe twahita nka komvesheni dufite uyu munsi cyangwa ku Biro by’Ingabo z’Igihugu.”
Abo baturage banezezwa no kuba imibereho bafite uyu munsi yarabaye myiza ugereranyije n’ibihe by’urugamba.
Mukama Donatien ati: “Kiriya gihe ubuzima bwari bubi. Aha hari mu cyaro kibisi tutagira ibikorwa remezo kandi tukumva ko ubuzima ari ubwo.
Uyu munsi imibereho yabaye myiza cyane aho twegerejwe amashuri kandi meza. Izi ni imbuto n’ubundi zikomoka kuri aya mateka twavugaga y’urugamba rwabereye aha mu gihe cy’amezi 6 urusasu rudatuza.”
Yakomeje avuga ko uretse kubakirwa amashuri, ubuyobozi bwanashyizeho gahunda nziza yo kuba umwana akora ikizamini akimurwa n’amanota ye hatabayeho ibyitwaga kwemererwa byazagamo akarengane.
Tito Mwemayire na we ati: “Mu nyungu twungukiye kuri aya mateka, harimo kuba uyu munsi dufite umuhanda wa Kaburimbo utworohereza mu ngendo. Dufite amashanyarazi aho muri kiriya gihe ntekereza ko no mu nzozi tutari kuyatekereza. Uretse n’inaha na Nyagatare ntayahabaga ngo wenda wari guterera ijisho ukabona ahari urumuri.”
Yakomeje yumvikanisha ibyo byose ko ari ibyiza bakesha imiyoborere myiza abasore n’inkumi barwaniye by’umwihariko igihe bari i Gikoba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudance, asaba abaturage guha agaciro aya mateka bakora ibyiza byubaka bakanashyigikira ibyagezweho.
Ibi akaba yarabigarutseho mu rugendo rwiswe urwo kwibohora abaturage n’ubuyobozi baheruka gukora, rwavaga mu mujyi wa Nyagatare rukagera i Gikoba.
Yagize ati: “Ibyiza byinshi byarakozwe, hari abitanze ngo u Rwanda rubeho none turarufite. Uyu munsi abaturage ba Gikoba by’umwihariko murasabwa kuzirikana aya mateka mukora ibiteza imbere Igihugu mukanashyigikira ibyagezweho.”
Abaturage ba Gikoba bishimira ko ubu ahari aya mateka hitabwaho ndetse hakaba harashyizwe n’ikimenyetso kiranga aya mateka aho na bo bahasura bagasobanurirwa amwe ma makuru batari bafite.
