Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu (MININTER) ishima akazi gakorwa n’amatsinda yibumbiye mu byiswe “Imboni z’umupaka” zikorera mu Mirenge yo mu Karere ka Nyagatare ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda.
Ibyo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’izi mboni z’umupaka ubwo yahuriraga na bo mu Murenge wa Rwempasha.
Imboni z’umupaka ni abaturage baturiye umupaka batoranywa bazwiho ubunyangamugayo bagahabwa akazi ko gucunga ibyambu yaba ku manywa ndetse na nijoro.
Aba bareba abashaka gukoresha umupaka mu buryo butemewe, abambutsa magendu n’abanyura mu nzira zitemewe bava cyangwa bajya mu gihugu bakoresheje imipaka baturanye na yo.
Minisitiri Biruta yababwiye ko akazi bakora ari ingenzi ku gucunga umutekano w’igihugu. Ati: “Imboni z’umupaka turabashimira akazi mukora aho mufasha ubuyobozi n’inzego z’umutekano gukumira magendu, ndetse n’ibindi byaha bikorwa n’abakoresha imipaka mu buryo butemewe. Aho mutangiriye aka kazi bigaragara ko hari ibyahindutse kandi ni igisubizo cyiza ku buyobozi bw’igihugu cyacu.”
Yunzemo ati: “Natwe turabizeza ubufatanye kugira ngo mukomeza gukora akazi kanyu neza. Ni muri urwo rwego mu minsi ya vuba tugiye kubagezaho inkunga ya Minisiteri twabateganirije izaza n’ubundi igamije gushyigikira ibyo mukora ndetse ikanabafasha kunoza akazi.”
Bamwe mu bakora akazi ko gucunga ibyambu baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaza ko batewe ishema no kuba ibyo bakora babishimirwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Rwakana Cyprien ati: “Mfite akanyamuneza nyuma y’ibiganiro twagejejweho na Minisitiri w’Umutekano. Yadushimiye kandi natwe twamushimiye kuba bazirikana ibyo dukora. Ibi biradutera imbaraga zo gukora kinyamwuga twirinda za ruswa dushobora kugushwamo n’abambutsa magendu n’abandi.
Rugamba Eddy na we yagize ati: “Nashimimye impanuro twahawe zijyanye no gucunga umutekano. Twagaragarijwe ko umutekano ugomba guhera iwacu mu ngo hanyuma ugakwira n’ahandi. Nishimiye kuba Minisitiri yatwemereye inkunga bizatuma hari intambwe dutera mu mikorere yacu ya buri munsi.”
Gahunda y’imboni z’umupaka mu karere ka Nyagatare ikorera mu Mirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe. Kugeza ubu muri iyi Mirenge yose habarurwa imboni z’umupaka 652.

