Nyagatare: Rukomo inzu y’ababyeyi bubakiwe yabaye igisubizo ku bahabyarira
Imibereho

Nyagatare: Rukomo inzu y’ababyeyi bubakiwe yabaye igisubizo ku bahabyarira

HITIMANA SERVAND

February 28, 2026

Abagana Ikigo Nderabuzima cya Rukomo mu Karere ka Nyagatare barishimira ko bubakiwe inzu y’ababyeyi yatumye abagana iri vuriro bagiye kubyara, n’ababaherekeje basigaye babona serivisi nziza.

Abo baturage bavuga ko iyo nyubako nshya yaje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga na byo,aho ubusanzwe ngo bakirirwaga mu nzu ntoya cyane, bikiyongeraho umubare munini w’abagana iryo vuriro, bigatumaga ababyeyi babiri barashoboraga kwakirirwa ku gitanda kimwe.

Ayinkamiye Rose umwe mu babyeyi babyariye muri iri vuriro avuga ko kuri ubu bafite amashimwe kubera serivisi nziza bari guhabwa.

Ati: “Twishimiye kubakirwa iyi nyubako yatumye turi guhabwa serivisi nziza. Ubundi twabyiganiraga ahantu hato ariko ubu ibintu bimeze neza cyane.Umubyeyi aba afite aho yakirirwa akagira aho abyarira ndetse n’aho aruhukira nyuma yo kubyara.Twishimiye ibi byiza tugezwaho.

Hakizamungu Aime na we yagize ati: “Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki Gihugu. Umugore wanjye yabyariye abana babiri hano mu bihe navuga ko umubyeyi yabaga atari ahantu haboneye, kuko hari hafunganye kugira ngo umugabo amenye uko umugore we ameze, ni inkuru yabarirwaga,kuko utari kubona uko umugeraho abantu bacucitse.”

Uyu muturage yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri iryo vuriro kuko umunsi ku munsi haboneka ibisubizo byo kunoza servisi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rukomo Kayumba Samuel avuga ko kubakirwa iryo vuriro byafashije mu gutanga serivisi nziza.

Ati: “Kuba dufite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi batugana kandi bakakirwa neza tubikesha iyi nyubako nziza twubakiwe na Leta kandi byatanze umusaruro. Kuba dufite aho ababyeyi babyarira kwa muganga byageze ku 100% kuko ntawukinubira kugana ivuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko gushyigikira imitangire ya serivisi nziza, mu rwego rw’ubuzima harimo no kongera ibikorwa remezo bifasha muri gahunda za buri munsi.

Yagize ati: “Inyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage. Abaturage barasabwa rero kuyibyaza umusaruro bakubahiriza gahunda zo kubyarira kwa muganga, gusuzumisha inda inshuro ziteganyijwe kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko ubu nta rwitwazo rwo kubura aho bakirirwa.”

Iyi nyubako ifite ibyumba byo gutegererezamo ,ikagira imyanya ibiri yo kwakira ababyeyi bari kubyarira rimwe ndetse ikagira n’ubushobozi bwo kwakira abayeyi 10 babyaye.

Nyagatare Rukomo bubakiwe inzu y’ababyeyi igezweho ibarinda serivisi mbi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA