Nyarugenge: RIB yafunze abagaragaye bakubita umuturage mu biro by’Akagari
Amakuru

Nyarugenge: RIB yafunze abagaragaye bakubita umuturage mu biro by’Akagari

SHEMA IVAN

September 25, 2025

Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, rwafashe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.

Amashusho yashyizwe hanze kuri X agaragaza umugabo akubita umuturage inkoni nyinshi mu mugongo mu biro by’Akagari.

Ibi uru Rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, kuri uyu wa 25 Nzeri 2025.

Ayo mashusho yatangiye uwo musore atwarwa n’abanyerondo, bamugeza ku Biro by’Akagari bamwinjizamo.

Umwe mu bagabo basanze ku Biro by’Akagari ka Nyakabanda, yasabye inkoni ajya gukubita wa musore wumvikanaga avuga ko atari we wibye.

RIB yatangaje ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubungenzacyaha rwibukije abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA