Nyamagabe: Abahombejwe miliyoni 48 Frw n’ibiza, barashima ubwishingizi bwabazahuye
Ubukungu

Nyamagabe: Abahombejwe miliyoni 48 Frw n’ibiza, barashima ubwishingizi bwabazahuye

Imvaho Nshya

January 20, 2026

Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Nyamagabe bigeze guhomba miliyoni zisaga 48 z’amafaranga y’u Rwanda kubera umugezi wa Mwogo wuzuye ukarengera ibihingwa byabo mu mwaka wa 2018, ubu baravuga imyato gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ituma bahinga bakanorora nta mpungenge z’ibihombo.

Bavuga ko iyi gahunda yabatuye umutwaro w’igihombo baterwaga n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe mbere y’umwaka wa 2019, ubwo Leta yatangizaga gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.

Munyemana Isaie, umuhinzi w’ibigori utuye mu Murenge wa Kamegeri, avuga ko we na bagenzi be bibumbiye muri Koperative Ingenzi- Kamegeri ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Mwogo.

Ati: “Mu mwaka wa 2018 twagize igihombo cyatewe n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye, umugezi wa Mwogo uruzura udutwarira ibigori byari bihinze ku buso buganga na hegitari 28 (28 ha). Twakoze igenagaciro dusanga twahombye ibifite agaciro kangana na miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko iki gihombo cyabakomye mu nkokora kuko iyi gahunda ya Tekana yari itaratangira.

Mu mwaka wa 2019 ubwo hatangizwaga gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, abanyamuryango ba Koperative babyumvise vuba kuko bari bamaze kubona ingaruka zo kwibasirwa n’ibiza nta bwishingizi.

Ati: “Turashimira Leta yazanye gahunda yo kwishingira ibihingwa. Kuva mu 2019 kugera mu 2025 mu gihembwe cy’ihinga A, nta kibazo twigeze tugira. Bigeze mu gihembwe cya B 2025, ibigori byacu byari bihinze ku buso bungana na hegitari 28 byibasiwe n’uburwayi tutabashije kumenya kuko abashinzwe ubuhinzi bakoze ibishoboka ngo bikire, ariko biranga.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habimana Thadée

Ku bufatanye n’abashinzwe ubuhinzi, abashinzwe ibigo by’ubwishingizi babana n’abahinzi umunsi ku wundi, basuye umurima w’abo bahinzi basanga uburwayi byagize nta burangare bw’umuhinzi bwabayemo, hemezwa ko bagomba gushumbushwa hakurikijwe ibiri mu masezerano y’ubwishingizi.

Ati:”Bakoze raporo bayohereza ku kigo cy’ubwishingizi, badushumbusha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 6 n’ibihumbi 82 (6 082 000 Frw). “

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée, avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa nubwo hakiri urugendo.

Ati: “Ndashimira abahinzi n’aborozi bafashe iya mbere mu kwitabira gahunda yo gushinganisha amatungo n’ibihingwa. Abamaze kubona ibyiza byo gufata ubwishingizi ni bo badufasha mu bukangurambaga. Muri rusange, ibihingwa n’amatungo bimaze gushinganishwa muri gahunda ya Tekana bigera kuri 52%.”

Akarere ka Nyamagabe kari gafite umuhigo wo gushyira hegitari 300 z’ibigori mu bwishingizi, ariko hashinganishijwe hegitari 152.

Umuceri wari ufite umuhigo wa hegitari 10, ariko hegitari 20 ni zo zashyizwe mu bwishingizi. Hegitari 92 z’ibirayi ni zo zishingiwe kuri hegitari 195 zari zafashwe nk’umuhigo. Mu bindi bihingwa harimo ibishyimbo bimaze kwishingirwa ku buso bungana na hegitari 39.

Amatungo amaze gushinganishwa muri gahunda ya Tekana, inka 1700 ni zo zimaze gushinganishwa, ingurube 1170 n’inkoko ibihumbi 8.

Umuyobozi wa gahunda ya Tekana muri RAB-SPIU Museruka Joseph, avuga ko amakuru atari ay’ibihuha akiri imbogamizi mu kwihuta kw’iyi gahunda kuko hari bamwe babwirwa ko ibigo by’ubwishingizi bitishyura, ariko si byo kuko abashumbushijwe bafite ubuhamya.

Ati: “Abantu bamwe bavuga ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi itishyura igihombo kuko babyitiranya no kugira ingorane umuhinzi cyangwa umworozi yabigizemo uruhare kandi biba biri mu masezerano. Kuva mu 2019, Tekana imaze gushumbusha abahinzi n’aborozi amafaranga arenga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Tekana ni gahunda ya Leta ikorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA